WhatsApp yahagaritswe mu Bushinwa

Kuri uyu wa Gatanu ku ya 19 Mata 2024, Abakoresha telefoni za iPhone mu gihugu cy’Ubushinwa batunguwe no kubona zimwe mu mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Threads ihagaze muri telefoni zabo nyuma y’uko zikuwe muri App Store.

Apple yatangaje ko iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’ubusabe bw’u Bushinwa bwagaragaje ko ari ku bw’impamvu z’umutekano w’igihugu n’ubwo hatagaragajwe ibibazo nyirizina izi porogaramu zateye.

Telegram na Signal nazo ni izindi porogaramu zahagaritswe zigahita zikurwa kuri App Store rushakishirizwaho porogaramu zitandukanye.

Mu butumwa bwashyizwe hanze, Apple, yavuze ko “Urwego rushinze kugenzura ibikorerwa kuri internet mu Bushinwa nirwo rwadusabye gukuraho izi porogaramu, twe dutegetswe kubahiriza amategeko y’ibihugu dukoreramo kabone n’ubwo twaba tutayemeranyaho.”

Abahanga mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Bushinwa, batangaje ko igihugu cyabo cyafashe icyemezo cyo guhagarika izi porogaramu kubera itegeko rishya ryashyizweho ryasabaga porogaramu zose kwibaruza kuri leta cyangwa zigahagarikwa. Hahise hashyirwaho itariki ntarengwa yari impera za Werurwe, ndetse ibijyanye n’iri tegeko bitangira kubahirizwa ku wa 01 Mata uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *