MU MAHANGAURUKUNDO

Sheilah Gashumba yatunguranye avuga ko adateze kuzita Mama uwo Se aheruka kurongora

Sheilah Gashumba, umwana wa Frank Gashumba uherutse gukora ubukwe n’inkumi arusha imyaka 29 yose, gusa umwana we kuri ubu yatangaje ko atazigera yita Mama uyu mukobwa Se yarongoye.

Advertisements

Ibi uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X aho umwe mu bamukurikirana yamubajije impamvu mu mafoto y’ubukwe bwa Se yasangije abamukurikira atigeze yita Mama uyu mukobwa warushinze na Papa we.

Mu gusubiza iki kibazo Sheilah yabanje guseka cyane maze akurikizaho amagambo agira ati ” Mwese murakina cyane gusa ntibishoboka, umuntu wenyine muri ubu buzima nzita Mama ni uwambyaye rero abandi mutuze”.

Sheilah yaboneyeho kandi kwifuriza uyu mukobwa wabengutswe na Se urugo rwiza ndetse aboneraho kumusaba ko yazamubyarira abandi bavandimwe babiri , yagize ati ” ishyuka Malaika Mwiza! Nkeneye abavandimwe babiri.

Sheilah Gahumba yavuze ko atazita umugore wa Se, Mama we

Sheilah Gashumba w’imyaka 29 ya mavuko ni icyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro ya Uganda kuva mu myaka 10 ishize, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo NBS, NTV, n’ibindi byinshi.

Ku rundi ruhande Malaika Mutoni Patience umukobwa Papa we yarongoye ni inkumi y’imyaka 25 ya mavuko, akaba ku munsi wo ku wa kane yarasabwe ndetse akanakobwa n’umugabo we Frank Gashumba.

Malaika Mutoni Patience warongowe na Se wa Sheilah Gashumba
Ni ibirori byari birimo ibyishimo bikomeye ku mpande zombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *