IMYIDAGADUROINKURU ZIDASANZWERWANDA

Frank Joe yapfushije umugore we

Rukundo Frank wamamaye mu myidagaduro y’u Rwanda nka Frank Joe yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’umugore we Melanie Gale Rukundo, akaba umubyeyi w’umuhungu babyaranye.

Advertisements

Ibi Frank Joe yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagize ati “Mbabajwe no gutangaza ko umugore wanjye Melanie Gale Rukundo umubyeyi w’umuhungu wanjye nkunda cyane, yitabye Imana. Yari umuntu w’agatangaza, w’ubwenge budasanzwe, kandi w’intwari udacika intege. Tuzamukumbura cyane mu buzima bwacu.”

Frank Joe na Melanie Gale bakoze ubukwe mu 2009, Ku wa 13 Gashyantare 2011 bibaruka umuhungu wamwita Taye Rukundo. Icyakora mu 2015 havuzwe amakuru y’uko baba baramaze gutandukana n’ubwo impande zombi zo zaryumyeho.

Frank Joe wari warimukiye muri Canada yaje no kubona Ubwenegihugu kuri ubu akaba ari naho atuye.

Uyu mugabo uretse kuba yaramamaye mu bijyanye no kumurika imideli ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka Umusonga, Ni wowe n’izindi zinyuranye

Frank Joe na Malanie babyaranye umwana w’umuhungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *