IMIKINORWANDA

BAL: APR BBC yongeye gutsindwa ubugira kabiri imbere ya Perezida Kagame

Ikipe ya APR BBC yongeye gutsindwa ubugira kabiri n’ikipe ya MBB yo muri Afurika y’Epfo amanota 94-88 mu mikino y’itsinda rya Nile Conference riri kubera i Kigali mu rugendo rwo gushaka itike y’iya nyuma ya BAL.

Advertisements

Ni umukino wabereye muri Bk Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, wakurikiwe n’abarimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abakunzi b’umukino w’intoki wa Basketball muri rusange.

APR BBC iheruka gutsindirwa ku mukino w’umunsi wa gatatu, ubwo yahuraga na Al Ahli Tripoli, yagarutse mu kibuga ikina umukino wa Kane ihura na MBB ku munsi wa Kane yongera gutsindwa bituma imibare yongera kugorana.

Kugeza kuri ubu, APR BBC itorohewe n’imvune nyuma y’uko abarimo Diarra na Miller Jr batagaragaye kuri uyu mukino batsinzwemo na MBB kubera ikibazo cy’imvune.

Iyi kipe y’Ingabo yatangiye neza irushanwa itsinda imikino yayo ibiri ibanza byahise bituma abakunzi bayo batangira kuyigirira icyizere, gusa kandi ku rundi ruhande ikipe ya MBB itari yaratangiye neza kugeza ubu nayo nyuma yo gutsinda APR BBC byahise biyigarura mu cyizere cyo gushaka itike ya nyuma izakinirwa iwayo, kuko yahise inganya intsinzi n’ikipe ya APR BBC, nayo imaze gutsinda imikino ibiri.

Uyu mukino w’umunsi wa Kane, utahiriye APR BBC watangiye amakipe yombi ubona ko gutsinda amanota byagoranye, ariko MBB itakaza imipira myinshi gusa n’abakinnyi ba APR BBC wabonaga ko bari baramukiye ibumoso barimo Ntore Habimana kuboneza mu nkangara bikagorana.

Agace ka mbere kakinwe ariko amakipe akomeza kugendana mu manota kugeza ubwo karangiye MBB ikegukanye irusha APR BBC inota rimwe gusa, ku manota 16-15.

Agace ka kabiri, katangiye APR BBC ubona ko ishaka gushyiramo ikinyuranyo gusa MBB nayo ibifashijwemo na David Craig wari wazonze abakinnyi ba APR BBC bakomeje kugenda kugeza ubwo amakipe yombi mbere y’uko ajya mu karuhuko, APR BBC igatsindamo amanota 24 kuri 22 ya MBB.

Agace ka gatatu, MBB yaje yahinduye imikinire ishaka gukuramo ikinyuranyo yari yasizwemo iminota ibiri ya nyuma yabereye ibamba ikipe y’Ingabo kugeza ubwo ishyizwemo ikinyuranyo cy’amanota icyenda yose kuko karangiye MBB ikayoboye kuri 67-58 ya APR BBC.

Agace ka Kane ari nako ka nyuma, APR BBC yaje ishaka gukuramo ikinyuranyo inareba ko yabona intsinzi imbere y’abafana bayo, gusa bikomeza kugorana kuko kaje kurangira isigajemo amanota atandatu, kuko umukino waje kurangira MBB iwuyoboye n’amanota 94-88.

Umukino wari wabanje wahuje, Al Ahli Tripoli na Nairobi City Thunder warangiye Al Ahli Tripoli yo muri Libya itsinze Nairobi City Thunder amanota 104-91, bituma Al Ahli Tripoli ikatisha itike yo kuzakina imikino y’iya nyuma ya BAL izabera muri Afurika y’Epfo mu Kwezi gutaha mugihe Nairobi City Thunder yamaze gusezererwa kuko nta mukino n’umwe kugeza kuri ubu iratsinda.

Imikino y’umunsi wa Gatanu, izakomeza kuwa Gatandatu, MBB izaba ihura na Nairobi City Thunder mugihe ku isaha ya Saa Kumi n’Igice z’umugoroba (17h30) APR BBC izaba yesurana n’ikipe ya Al Ahli Tripoli muri Bk Arena.

APR BBC iraye ku mwanya wa kabiri n’ubwo inganya intsinzi na MBB kuko yo yatsinzwe amanota menshi mu mikino yabanje.

Randle Chasson atwaye umupira
David Craig wagoye ikipe ya APR BBC
Noel umukinnyi wa APR BBC yazanye kugira ngo ayifashe mu mikino ya BAL iri kuba ku nshuro ya gatanu
Jovan Mooring watsinze amanota 29 wenyine muri uyu mukino
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye uyu mukino
Abafana barenga ibihumbi 5 bari baje muri Bk Arena gushyigikira ikipe ya APR BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *