Ruhango: Umugore warumaze igihe gito akoze ubukwe yasanzwe mu buriri yapfuye
Umugore witwa Dusabeyezu Seraphine, wari utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, warumaze igihe gito akoze ubukwe yasanzwe yapfiriye mu nzu.
Ibi byahamijwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana bwavuze ko bwakiriye nabwo aya amakuru avuga ko Dusabeyezu Séraphine yasanzwe mu buriri yashizemo umwuka.
Iy’inkuru y’akababaro ikaba yaramenyekanye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Uwamwiza Jeanne D’Arc wavuze ko umuturanyi wa nyakwigendera yanyuze imbere y’urugo arasuhuza abura umwikiriza.
Avuga ko ngo uwo muturage yahise yinjira mu nzu maze arungurutse mu cyumba asanga Dusabeyezu yashizemo umwuka w’abazima.
Gitifu Uwamwiza avuga ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze mu buriri wonyine kubera ko umugabo we akora akazi k’izamu atari mu rugo n’ijoro.
Avuga ko nta bimenyetso byo ku mubiri babonye bigaragaza ko yabanje gukomeretswa.
Uwamwiza avuga ko nta n’umuturanyi nyakwigendera yari afitanye na we amakimbirane, kuko yari aherutse gukora ubukwe, basezeranye n’umugabo we mu kwezi kwa Mutarama 2025.
Ati:“Muri raporo dufite y’ingo zifitanye amakimbirane urugo rwa Nyakwigendera ntabwo rurimo.”
Bamwe mu baturage bavuga ko bumvise amakuru y’uko nyakwigendera ashobora kuba yabanje gusambanywa mbere yo kwicwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana avuga ko ukuri ku byamubayeho, birimo n’ibikekwa n’abaturage, bizagaragazwa n’iperereza RIB yatangiye.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi, ariko RIB iteganya kuwujyana mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Dusabeyezu Séraphine nta mwana asize.



