Bwa mbere i Kibeho hasuwe na Perezida w’igihugu apfukamira Imana na Bikira Mariya

Kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Gashyantare 2024, Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda basuye Ingoro ya Bikira Mariya w’i kibeho, ahamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Kibeho, Perezida w’igihugu asuye ingoro ya Nyina wa Jambo, asengera aha hantu hatagatifu. Aho yapfukamiye Imana na Bikira Mariya wahatoranyije.

Image
Ni ubwa mbere i Kibeho hasuwe n’Umukuru w’Igihugu

Yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ubu butaka Butagatifu bubarizwamo, Dr. Murwanashyaka Emmanuel.

Yanakiriwe kandi n’abayobozi muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda barimo Antoine Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.

Image
Perezida wa Pologne yakiriwe na Cardinal Antoine Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin

Kibeho yasuwe na Perezida Andrzej Duda ni kamwe mu duce tuzwi cyane ku Isi muri Kiliziya Gatolika bitewe n’amabonerwa ya Bikira Mariya bareye muri aka gace.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Ibi bituma buri mwaka ubu butaka bwakira ababarirwa mu bihumbi bahakorera Ingendo nyobokamana.

Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda, basuye kandi Ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona giherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Iri shuri ryashinzwe n’umubikira w’Umufransisikani Elizabeth Czacka wo muri Pologne mu 2006.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *