RWANDAUBUKERARUGENDO

Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ugiye gusubukurwa

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwemeje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi uyu mwaka bizaba.

Advertisements

Bikubiye mu itangazo uru rwego rwashyize hanze, aho rwatangaje ko ibi birori bizaba tariki 5 Nzeri 2025.

Ibi birori bibera mu Karere ka Musanze, ahari Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, byagombaga kuba byarabaye umwaka ushize, biza gusubikwa kubera Icyorezo cya Marburg.

Ubwo byasubikwaga abana b’Ingagi bari bagiye kwitwa amazina yari ku nshuro ya 20.

Uyu muhango witabirwa n’abayobozi batandukanye, abashyitsi baba baturutse hirya no hino ndetse n’abaturage baba baje kwihera ijisho ibi birori biba rimwe mu mwaka.

RDB yemeje ko ibi birori byo kwita izina abana b’Ingagi bigiye kuba ku nshuro ya 20, bivuze ko bizaba bigiye gusubukurwa mugihe byari biteganyijwe kuba umwaka ushize ariko ntibibe.

Abana b’Ingagi bari bateganyijwe kwitwa amazina uwo mwaka 2024, ni 22 nk’uko byemejwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *