Umusoro ku byuma bya Aluminium ugiye kuzamurwa muri Amerika-Donald Trump
Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye kongera umusoro ukagera kuri 50% ku byuma bya aluminium byinjizwa mu gihugu cye.
Ni muri gahunda ye igamije kurengera ingufu isoko ry’imbere mu gihugu. Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi mike imisoro yashyizweho ikumiriwe n’inkiko.
Ati “Tugiye kuzamura umusoro ku byuma uve kuri 25% ugera kuri 50%, ibi bizafasha kurushaho kurengera uru rwego mu gihugu.”
Trump yabivuze ubwo yari mu ruganda rukora ibyuma rwa US Steel, rumwe mu zikomeye ku Isi ruherereye muri Leta ya Pennsylvania.
Kuva Trump yajya ku butegetsi muri manda ye ya kabiri, yatangaje imisoro ku byiciro birimo imodoka n’ibyuma, ndetse yashyiriyeho iremereye ibihugu birimo Canada, u Bushinwa na Mexique no ku bicuruzwa byose byinjira mu gihugu harimo n’ibitaboneka muri Amerika nka cacao.



