POLITIKERWANDAUMUTEKANO

U Rwanda rwongeye kuganira na Qatar ku mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC

U Rwanda rwongeye guhurira na Qatar mu biganiro bigamije gushakira amahoro n’ituze u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Advertisements

Ni ibiganiro byabaye kuri iki cyumweru tariki 1 Kamena 2025, bikaba byaritabiriwe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu gihe Qatar yo hari ihagarariwe na Minisitiri w’intebe, Sheikh Mohammed Bin.

Impande zombi zaganiriye ku mbaraga zakorwa kugira ngo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo utuze, ndetse haboneke n’umuti urambye ushingiye ku kurandura impamvu shingiro z’umutekano muke mu Burasizuba bwa RDC.

Banaganiriye ku mubano w’ibi bihugu byombi nuko byarushaho kunoza ubufatanye mu mikoranire.

Aba bayobozi bombi bahuye mu gihe uyu wa Qatar yari aheruka kugirana ibiganiro na perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, Muhamad Ali Youssouf uri muri icyo gihugu, na byo byibanze ku guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo.

Qatar yiyemeje kuba umuhuza hagati y’ibihugu byombi mu gushaka umwuka mwiza ndetse no mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka yahuje perezida w’u Rwanda n’uwa RDC wari wararahiye ko atazongera guhurira na we ku Isi.

Icyo gihe perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Qatar ku biganiro byiza byafashije kubaka icyizere mu rugendo rugamije gushakira amahoro arambye RDC n’akarere kose muri rusange.

U Rwanda rwaganiriye na Qatar ku kibazo cy’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *