Abadepite 99% b’u Rwanda batoye umushinga wemeza kwakira abimukira bo mu Bwongereza

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yamaze kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’ubufatanye mu birebana n’impunzi n’abimukira.

Mu Badepite 62 bitabiriye imirimo y’inteko rusange, abafashe ijambo 99% bagaragaje ko bashyigikiye uyu mushinga, ndetse 58 batora ishingiro ryawo, babiri barifata habonekamo imfabusa ebyiri.

Abadepite batoye ku bwiganze umushinga wo kwakira abimukira mu Rwanda

Nubwo benshi bavuze ko bishimiye ko u Rwanda rwakira aba bimukira,Depite Dr Frank Habineza wanenze uyu mushinga rugikubita, yagaragaje ko izi nshingano zikwiye gushyirwa mu bikorwa n’u Bwongereza kuko ari igihugu kinini kandi gikize aho kuziharira u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabwiye Inteko Rusange y’Abadepite ko hari umushinga w’itegeko rishyiraho urukiko ruburanisha impunzi mu Rwanda no guhindura irizigenga.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yagezaga ku bateraniye mu Inteko gahunda yo kwakira abimukira mu Rwanda

Ati “Ibigiye guhinduka mu mategeko yacu ntibizaba bireba gusa abimukira cyangwa abasaba ubuhunzi, ni kuri bose.’’

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabwiye Abadepite ko amakuru y’ibanze yerekana ko abimukira bazava mu Bwongereza mu bihe bitandukanye.

Ati “Mu 2000 bazaza, ntibazazira umunsi umwe, bazaza mu mezi ane. Amasezerano agena ko abana bari munsi y’imyaka 18 bazagumayo.’’

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gutanga ubufasha bwarwo mu kurengera abimukira kandi ruzabikomeza.

Ati “Ntitugira byinshi ariko dufite imitekerereze itwemerera ko n’ibyo dufite tubisaranganya n’abandi kandi bakabaho neza.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *