IKORANABUHANGAMU MAHANGA

Urubuga rwa X rwahagaritswe muri Tanzania

Tanzania yahagaritse ikoreshwa ry’urubuga rwa X iyishinja ko igaragaraho amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge hamwe n’ubusambanyi, nyuma y’ibyumweru bibiri konti za Leta zinjiwemo n’abagizi ba nabi.

Advertisements

Umwaka ushize, X yari yatangaje ko itazongera gukumira amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina mu gihe cyose abayagaragaramo bayafashe babyumvikanyeho.

Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru muri Tanzania, Jerry Silaa, yabwiye televiziyo y’igihugu ko ibyo bikorwa “binyuranyije n’amategeko yacu.”

Yavuze ko ubu uru rubuga rugaragaraho “ubusambanyi n’ubutinganyi, byose binyuranyije n’amategeko y’igihugu cyacu, umuco, imigenzo n’amahame tugenderaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *