Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bikaba byiyongereye ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri bikurikizwa.
RURA mu itangazo yasohoye yavuze litiro ya lisansi itagomba kurenga Frw 1,862, mu gihe iya mazutu yo itagomba kurenga Frw 1,803.
Ibi biciro bisimbura ibyari byashyizweho muri Nyakanga, aho litiro ya lisansi yaguraga Frw 1,803; mu gihe mazutu yaguraga Frw 1,757 Frw.
Ibi bivuze ko lisansi yiyongereyeho Frw 59, na ho mazutu yiyongeraho Frw 51.
RURA yasobanuye ko igabanuka ryabayeho rishingiye “ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga”.
Ibiciro bishya byashyizweho bizageza mu Ugushyingo uyu mwaka, bikaba bitangira gukurikizwa tariki 6 Nzeri 2025, guhera Saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.




