Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko aba bantu barohamye bagahita bapfa imirambo yabo yagiye iboneka mu minsi itandukanye.

Aho umuntu wa mbere wari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 waguye muri uwo mugezi wa Burakari yabonetse kuwa 2 Gicurasi 2024, mu gace gasanzwe gahingwamo umuceri gaherereye mu Mudugudu wa Rusharu, Akagari ka Shyira mu Murenge wa Busoro.

Imyirondoro ya nyakwigendera ntiyahise imenyekana.

Umuntu wa Kabiri waguye muri uwo mugezi wa Burakari yabonetse kuwa 3 Gicurasi, mu gice giherereye mu Mudugudu wa wa Runyoza, mu kagari ka Masangano, ahabonetse umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Nsabimana D’Amour w’imyaka irindwi.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko nyakwigendera Nsabimana D’Amour yarohamye kuwa 2 Gicurasi, ubwo yarikumwe na mukuru we bavuye mu  Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, bagiye mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza kuko ariho n’ubusanzwe ababyeyi babo batuye.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yahamirije itangazamakuru ko uwo mwana kugira ngo apfire mu mugezi wa Burakari byatewe n’uko yanyereye ku rutindo.

Aha niho uyu muvugizi wa Polisi asaba abaturage baturiye uyu mugezi wa Burakari kujya bitwararika cyane ku mpanuka ushobora kubateza cyane cyane muri ibihe by’imvura dore ko akenshi usanga wuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *