Menya ibyaranze tariki 8 Mata 1994, yaranzwe no kwica abatutsi benshi n’abasirikare barindaga Perezida bafatanyije n’Interahamwe

Tariki ya 8 Mata ni umunsi wa kabiri w’icyumweru cy’icyunamo. Abanyarwanda n’inshuti z’Urwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, menya bimwe byaranze uyu munsi wa kabiri.

ubwicanyi no gutwikira Abatutsi byari byatangiriye ahitwa Gitwa na Murambi. Impamvu yatumye Abatutsi bahungira kuri iyi Paruwasi ya Nkanka ni uko bari basanzwe bahahungira ntibahicirwe kandi na Burugumestre wari uwa Komini Kamembe, MUBILIGI Jean-Napoléon yari yavuze ko Abatutsi umutekano wabo uri bucungirwe kuri Paruwasi ndetse yoherezayo n’Abapolisi bo kubarinda. Ariko sicyo yari agamije, ahubwo yashakaga kumenya Abatutsi bahari uko bangana no gucunga ngo batazabacika bagahungira muri Zayire.

Burugumesitiri MUBILIGI Jean Napoléon afatanyije n’uwari Padiri mukuru wa Nkanka, NGIRINSHUTI Thaddée bakoranye inama n’Interahamwe zari zikomeye zakoreraga muri Komini Kamembe bategura kwica Abatutsi. Umunsi ukurikiyeho Interahamwe zaraje zirabica zikoresheje Gerenade, ubuhiri bitaga nta mpongano, imipanga, inkota, n’izindi ntwaro zitandukanye. Kugira ngo Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nkanka batazirwanaho nibaterwa, Padiri NGIRINSHUTI Thaddée yamburaga Abatutsi intwaro zose (amacumu, imihoro, inkoni, imiheto n’imyambi) babaga bahunganye ababwira ati: “nta mpunzi ihungana intwaro, yagiraga ngo nibaterwa hatazagira uwitabara”. Ikindi ni uko abapolisi bari babarinze bari bafite icyumba kwa Padiri cyari kirunzemo imbunda na Gerenade, bikaba byarakoreshejwe n’Interahamwe zije kubica. Kuri Komini ya Kamembe hiciwe Abatutsi 60 bari bahahungiye.

4. Yusufu Munyakazi, Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA batsembye ABATUTSI bahungiye ku ruganda rwa Sima rwa CIMERWA

Mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza, mu Kagari ka Shara ahahoze ari muri Komini Bugarama, Segiteri ya Muganza, ahitwaga muri “Cellule Spécialisée” niho Abatutsi bicirwaga. Aha niho Interahamwe yari ruharwa Yusufu Munyakazi yavukaga. Abatutsi baho ntibigeze babasha guhunga ngo biyegeranye babashe guhangana n’Interahamwe, ahubwo guhera kuwa 08/04/1994 batangiye kwicwa, bakabavana mu ngo iwabo bakajya kubicira kuri CIMERWA.

Kuri CIMERWA, Umuyobozi mukuru wayo, Marcel Sebatware, ukomoka mu cyahoze ari Komini Mukingo, ubu akaba ari mu gihugu cy’Ububirigi, na “Directeur technique” Ntawumenyumunsi Jean Marie Pascal ukomoka muri Rubavu, ubu akaba atuye mu Buholandi, nibo batanze urutonde rw’Abatutsi bakoreraga muri CIMERWA ngo bicwe ndetse basaba n’abakozi baho kubasohora babashyira Interahamwe. Uru ruganda rwarakoragamo Abatutsi bagera kuri 80 kandi hafi ya bose barishwe, uretse bake bahunze mbere. Kuri CIMERWA akaba ariho hari bariyeri ikomeye cyane muri Segiteri ya Muganza mu 1994.

5. Abatutsi benshi biciwe muri Buhinga muri Cyangugu

Buhinga iri mu ihuriro ry’imihanda minini itatu, uturuka i Rusizi, uturuka i Nyamasheke n’uturuka muri Nyungwe. Aho muri Buhinga hashyizwe bariyeri yari iriho Interahamwe nyinshi, harimo izikomeye nka MAKAMBIRA, Damien Alias SHATANI, MUHUTU wari umwarimu, GITARE na MUGENZI.

Kuri iyi bariyeri guhera tariki ya 07/04/1994 batangiye gukubita no gutoteza Abatutsi bahacaga bajya gusoroma icyayi abandi bakabambura ubusa bababwira ngo nibabyine barebe. Kuwa 08/04/1994 nibwo hiciwe Abatutsi 4. Abatutsi batatwikiwe, batangira kwicwa. Interahamwe zo muri Segiteri ya Bushekeri zatangiye kugota Abatutsi bo muri uyu Murenge. Bagose Abatutsi bo muri Serire ya RUVUMBU, RUNDWA na NYANZA uwo bafashe wese bakamuzana ku Buhinga bakamwica bakamujugunya mu kirombe cyari cyaracukuwe ku Buhinga. Interahamwe zari zaratanze amabwiriza ko Abatutsi bazajya bicirwa hamwe kugirango n’utaraboneka nawe abashe gushakishwa.

Muri iki kirombe, bajugunyagamo abantu bakiri bazima, abandi bakabatema ariko ntibabamaremo umwuka kandi babatemye amaboko n’ibirenge ku buryo batabasha kurira bakazapfa bababaye.

6. Coloneli Anatoli Nsegiyumva yategetse ko Abatutsi bo ku Nyundo barimburwa

Coloneli Anatoli Nsengiyumva yategetse ko abasilikari n’interahamwe bica Abatutsi bose bari ku Nyundo, mu iseminari, mu bitaro, mu mashuri, n’abandi baturage. Tariki ya 07 Mata 1994 Abatutsi bamwe bahungiye mu Iseminari nto ya Nyundo, bicwa uwo munsi. Abarokotse bahise bazamuka basanga abandi kuri Diyosezi ku itariki ya 08/04/1994 birirwa barwana n’Interahamwe. Igitero cyinjiye mu Kiliziya kiri kumwe n’abasirikare bica Abatutsi bari mu kiliziya.

Umupadiri witwaga Deogratias TWAGIRAYEZU niwe wishwe bwa mbere mu iseminari yishwe n’Interahamwe zaturutse muri Kibilira.

Bamwe mu nterahamwe zikomeye zayoboye ubwicanyi ku Nyundo ni Nkundabanyanga Fidèle wari umuganga, Kabiligi Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira, Mpozembizi Marc wari Burugumesitiri wa Komini RUBAVU na Padiri NTURIYE Edouard.

Kaminuza y’Abadiventisti ya Mudende yari yubatse muri Segiteri ya Mudende igice kimwe ikindi kiri muri Segiteri ya Mugongo muri Komini Mutura, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abicanyi batangiye gutera Abatutsi mu ngo zabo ku itariki ya 07/04/1994 bituma Abatutsi bayihungiramo bahizeye amakiriro kubera abazungu bayikoragamo. Bahageze umuzungu w’Umunyamerika wari uhari yabatse inkoni zabo arazibika azi ngo bari burindirwe umutekano, agerageza kubahisha agenda abashyira mu byumba bitandukanye. Nko mu masaha ya saa cyenda z’amanywa abicanyi bagabye igitero muri Kaminuza abonye bikomeye za nkoni arazibasubiza bagerageza kwirwanaho.

Abagabo barwanishaga inkoni, abagore n’abakobwa barwanisha amabuye n’amatafari. Birukanye ibitero by’Interahamwe inshuro 3, biza bikaneshwa. Nyuma rero haje kuza igitero cy’abasirikare b’Ikigo cya Bigogwe ku itariki ya 08/04/1994 ubwicanyi buhita bukaza umurego. Nibwo babateyemo za grenades, babarasa amasasu menshi cyane hagwa Abatutsi benshi.

Abari ku isonga mu bwicanyi bwahakorewe ni Burugumestre wa Komini Mutura BAKIYE J. Berchmas, abandi ni ba Konseye na ba Resiponsabule babishishikarizaga abaturage. Abaguye muri Kaminuza ubu bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kanzenze ruri mu Murenge wa Kanzenze.

7. Abatutsi benshi biciwe kuri Bariyeri ya Mizingo muri Mutura

Ahantu hitwa kuri Mizingo muri Serire Kanyirabigogo, Segiteri Kanzenze muri Komine Mutura ubu ni mu mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Kanyirabigogo, mu Murenge wa Kanzenze hari bariyeri ikomeye yayoborwaga na Ntamaherezo wari Perezida wa MRND muri Komine Mutura. Inama zateguraga Jenoside zakorerwaga iwe. Kuva iyo bariyeri yajyaho mu 1990 Ntamaherezo yaricaga agakiza.

Iyi bariyeri yagiye itoteza Abatutsi bigeze mu 1994 ku itariki ya 08/04 mu gitondo nka saa moya hiciwe abantu benshi harimo abarokokeye mu rusengero rwa Bweramana.

8. Ku Mashyuza muri Nyamyumba, no muri BRALIRWA Interahamwe zahiciye Abatutsi benshi

Ku mashyuza ni mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ku itariki ya 08 Mata 1994, hiciwe abashoferi cumi n’umwe (11) b’amakamyo babaga baturutse hirya no hino mu gihugu baje kurangura ibinyobwa bya BRALIRWA. Interahamwe zabakuye mu macumbi akodeshwa (Lodges) aho bakundaga gucumbika iyo bababaga baje kurangura zirabashorera zibajyana kubicira ku Mashyuza. Abazwi cyane mu babigizemo uruhare ni uwitwaga MUSAFIRI na SIBOMANA.

Imibiri y’abishwe ikaba yarahavanywe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kanzenze.

9. Kinyinya muri Kigali ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi tariki ya 8/4

Tariki ya 08/04/1994 mu Murenge wa Kinyinya, Abatutsi bagera kuri 200 bahungiye mu kigo cy’Abadage (Deutsche Welle) cyakoreraga i Kinyinya kubera ko bari bahizeye umutekano.

Nyuma y’iminsi 2 abasirikare bari mu kigo cya Kami batumye ku buyobozi bwa Deutshe Welle ko bamenye ko bahishe Abatutsi, ko babasaba kubasohora mu kigo cyabo. Nyuma Abadage barahunze bahasiga UWIMFURA Callixtte wahakoraga. Uwo munsi abonye ko bamaze kurira indege yahise ahuruza izindi Nterahamwe zari i Kinyinya ngo zize zimufashe kwica Abatutsi bari buzuye muri icyo kigo. Baraje barabica harokokamo abantu 3 gusa.

Kuri uyu musozi wa Kinyinya hari Interahamwe 2 za ruharwa mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira arizo: UWIMFURA ariwe wamariye Abatutsi muri Deutsche Welle na Adjudant Chef ZIRIMWABAGABO wari umutoza w’Interahamwe. Zirimwabagabo yajyaga ku kabari akagura inzoga akabanza akayisomyaho imbwa ye yarangiza agaha Umututsi. Iyo yabyangaga baramukubitaga bakamumena imbavu agahinduka ikimuga. Abandi bishe Abatutsi cyane i Kinyinya ni abapolisi ba Komini. Kugeza ubu Abatutsi bose biciwe i Kinyinya banahakomoka bakaba banditse ku rwibutso rwaho ni 441 ariko bakaba barashakishije abandi baburaga bagasanga ari abantu 77.

10. Akaga gakomeye Abatutsi bahuye nako mbere yo kwicwa i Nyamata, Ntarama, n’ahandi mu Bugesera.

Ahitwa “CND’ ni hamwe mu hantu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aha hakaba, ari mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama Akagari ka Cyugaro hasi kurufunzo. Uru rufunzo rwiswe CND barusanishije na CND ya Kigali, inzyu yakorerwago n’Inteko isginga amategeko, ahari hari abanyepolitiki ba RPF inkotayi barinzwe n’ingabo 600 za RPA ubwo zari ziri Kigali muri gahunda y’Imishyikirano yari hagati ya RPF na Leta ya Habyarimana. Ahantu henshi hicirwaga Abatutsi benshi muri Jenoside interahamwe zahitaga CND. Arinayo mpamvu no kurufunzo hiswe CND kuko hahungiye Abatutsi benshi cyane.

Kuwa 07/04/1994 Abatutsi batangiye kwicwa cyane muri segiteri Kanazi, Kayumba , Maranyundo na Kanzenze kubera ko bo bari batuye ku muhannnda ujya i Burundi ndetse n’i Gako mu kigo cya gisilikare. Ubwicanyi bwarakomeje tariki ya 08/04/1994 ku misozi ya Nyiramatuntu, Kibungo, Nyarunazi.

Ubwicanyi bwakomereje ku musozi wa Kayumba uherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata Akagari ka Kayumba. Kuva kuwa 07/04/1994 Abatutsi b’i Kayumba bagerageje kwirwanaho ndetse bigera no kuwa 08/04/1994 ubwo Interahamwe zavugaga ngo noneho muratunesheje reka tugende. Interahamwe zagiye zivuga ngo rwose ntabwo tuzagaruka ariko byari amayeri kugira ngo hatagira uhunga akaba yabacika. Nyuma nibwo Interahamwe zazanye n’abasirikare bari bavuye mu kigo cya Gako baza bafite intwaro zikomeye zirimo imbunda. Ubwo nibwo bishe Abatutsi benshi bakoresheje imbunda ndetse n’izindi ntwaro gakondo.

Kuri uyu musozi wa Kayumba waguyeho Abatutsi batagira ingano kubera ko hari n’abandi Batutsi bari bahahungiye bavuye muduce dutandukanye bibwiraga ko bashobora kuharokokera ariko siko byagenze ahubwo barishwe.

Ahandi hakorewe ubwicanyi bukomeye ni ahitwa Rebero iherereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange.

Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi bari batuye i Rebero, i Mayange, Kibenga, n’abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n’Abatutsi kwirwanaho. Kuwa 08/04/1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze bishyira hamwe. Uwo munsi haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi bari bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.

Icyo gitero kimaze gutsindirwa ku musozi wa Rebero cyahise kijya gutera Abatutsi bari bahungiye kuri cantrale ya Gitwe. Aho kuri cantrale ya Gitwe hari hahungiye Abatutsi benshi bituma hajyayo igitero cy’Interahamwe. Ubwo abagabo bari bahungiye ku i Rebero bahise bavuga bati mureke tujye gutabara abatutsi bari Gitwe ubwo abagabo b’Abatutsi baragiye barwana n’Interahamwe barangije bazana n’Abatutsi bari bahungiye i Gitwe ubwo ku i Rebero hahise haza Abatutsi benshi cyane bituma noneho Abahutu babatinya cyane. Nyuma baje kwicwa bose, bishwe n’abasilikari.

Tariki ya 08/04/1994 sa yine, Abatutsi batangiye kwica, guhera muri Kanzenze. Abari bayoboyeubwicanyi ni Burugumesitiri Gatanazi, Interahamwe zirimo uwitwaga Gashirankwanzi waguye muri gereza ya Bugesera. Aha mu cyahose ari segiteri Nyirarukobwa habarurwa imiryango isaga 90 yazimye ku buryo nta muntu n’umwe warokotse muri iyo miryango.

11. Muri Gatonde, umurenge wa Mugunga, muri perefegitura ya Ruhengeri Abatutsi baroshwe mu mugezi wa Mukungwa

Abatutsi bari batuye muri Mugunga, mu cyahoze ari Komini Gatonde yari yegeranye n’iya Ndusu baroshywe mu mugezi wa Mukungwa, ahitwa i Bukeri ku gice kigana mu gace k’ubucuruzi n’isoko rya Vunga. Bukeri ni icyambu kiri ku mugezi wa Mukungwa gihuza Imirenge ya Shyira (Nyabihu) na Mugunga (Gakenke). Kuva ku itariki ya 8 Mata- 22 Mata 1994, Abatutsi bakusanyirizwaga aho hantu bakabohwa nyuma bakajugunywa mu mugezi wa Mukungwa bababwira ko babohereje mu mishyikirano i Arusha muri Tanzaniya, bahurijwe ku kiraro cyubatse hagati ya za komini Gatonde na Ndusu.

Mu bayobozi babigizemo uruhare harimo Konseye NSANZUBUKIRE Erneste, Burugumesitiri Nizeyimana Jean Bosco, uwayoboraga MRND muri Ndusu NIZEYIMANA Gaspard alias Kaguta, Superefe NZANANA Dismas, Perefe wa Ruhengeri NSABUMUGISHA Basile, na Aloys na Mutabaruka ex-FAR, wari umucunga gereza.

12. Zigiranyirazo Protais ku isonga ry’abarimburiye Abatutsi ku musozi wa Kesho, Umurenge wa Muhanda, muri Ngororero

Ku musozi wa Kesho, bakunze kwita mu Rubaya, ni mu gace k’umusozi wa Rubaya hari imirima myinshi y’icyayi ndetse n’Uruganda rw’Icyayi (Usine à Thé Rubaya). Ni mu cyari Komini Gaseke aho Abatutsi b’Abagogwe (mu nkengero z’umusozi wa Bigogwe ugera no mu Karere ka Ngororero) birwanyeho batera amabuye n’amacumu ndetse barwana n’Interahamwe kugeza ubwo bishwe barashwe n’abajepe ubwo ku itariki ya 08 Mata 1994, baje babarashisha imbunda zitandukanye.

Zigiranyirazo Parotais, burugumesitiri wa Gaseke Bazubahande Ignace na Djaribu Anastase wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Rubaya nibo bateguyeoboye ubwicanyi muri ako gace. Tariki ya 8/4, nibwo Leta y’abatabazi yaje iherekeje umurambo wa Habyarimana (muri guest house) hamwe n’abasirikari benshi batsembye Abatutsi bose bari bashoboye kurokoka.

13. Henshi mu Rwanda, ubwicanyi bwakoranwe ingufu bushingiye ku mugambi wo kurimbura Abatutsi

Guhera tariki ya 8/4, ubwicanyi bwakwiriye mu gihugu cyose

I Rwankuba mu Murenge wa Murambi hishwe Abatutsi barenga 500, bicwa n’Interahamwe n’abaturanyi babo. Igitero cyari kiyobowe na Konseye Bizimungu Jean, warundanyirije Abatutsi bose hamwe barabatwika.

Muri Kiziguro, ku Rukungu ubu ni mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro, mu masaha 2 gusa Abatutsi hafi ya bose bari bahatuye bari bamaze kubica. Bishwe n’Interahamwe zo mu Bishenyi na Rukungu, zari ziyobowe na Gakwerere Aloys na Muganga Manasse n’abandi bo mu Rugurarama, n’izindi zari zoherejwe na Byansi Valens n’impunzi za Bidudu.

Uyu munsi kandi hishwe Abatutsi ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi no muri centre ya Rugwiro aho bakusanyirizaga Abatutsi babashuka ngo niho babarindira nyamara ari uburyo bwo kugira ngo babicire hamwe. Ubwicanyi bwateguwe na Gatete Jean Baptiste afatanyije n’ uwari Konseye witwa Nkubana Jerome.

Hishwe kandi Abatutsi muri Orphelinat, mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi. Abatutsi benshi bari bahungiye kuri iyi Orphelinat bazi ko bari buhakirire, ariko siko byagenze kuko baje kuhabicira abandi babajyana kubicira kuri Kiliziya ya Kiziguro.

Abagize uruhare muri ubu bwicanyi harimo Gatete Jean Baptitse, wazengurukaga n’imodoka ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi, Munyabuhoro Pierre Claver wari Konseye hamwe n’izindi Nterahamwe zamugendaga iruhande zari ziyobowe n’abapolisi Rusagara na Deo Niyonzima.

Tariki ya 8/4 hishwe Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, mu Karere ka Nyaruguru. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyawera mu Murenge wa mwiri, Akarere ka Kayonza.

Uwo munsi hishwe Abatutsi bagera kuri 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisti rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi hamwe n’Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Uyu munsi kandi nibwo hatangiye Ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri perefegitura ya Kibuye.

Umusozo.

Tariki ya 8/4 kurimbura Abatutsi byarakomeje henshi mu gihugu, hakicwa Umututsi wese, hatitawe ku myaka afite, abana, abakecuru n’abasaza, abakuru bose barishwe, kandi bicwa nabi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, ari nabyo byihutishije ubwicanyi, mu gihe gito hicwa benshi kandi bicirwa henshi.

Inkuru dukesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *