Abakinnyi ba Arsenal na Bayern Munich batanze ubutumwa bwo #Kwibuka30

Amakipe y’i Burayi asanzwe afitanye ubufatanye n’u Rwanda arimo Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage bamwe mu bakinnyi bayo batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi.

Abakinnyi b’Ikipe ya Arsenal mu bagabo n’abagore ndetse n’abanyabigwi bayo batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abakinnyi ba Bayern Munich nabo batanze ubutumwa bwo gufata mu mugongo abanyarwanda binjiye mu bihe bidasanzwe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arsenal FC iri mu makipe yifatanyije n’u Rwanda aho mu butumwa bw’abakinnyi bayo mu bagabo n’abagore, ndetse n’abahoze bayikinira bagaragaje imbamutima zabo ubwo basuraga u Rwanda mu Ukuboza 2023.

Abakinnyi batatu ba Arsenal ni bo bagaragaye mu mashusho yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka. Ni Jurriën Timber, Katie McCabe na Caitlin Foord bakinira Ikipe y’Abagore ndetse n’Umuyobozi wa Siporo, Edu Gaspar.

Mu butumwa bwabo batanze basimburana mu guhana ijambo, bagize bati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugendo mperuka kugirira mu Rwanda (Timber) nize byinshi bijyanye n’aya mateka. Byari agahinda gakomeye kubona ibyo abantu banyuzemo. Nabonye ibihe bikomeye abarokotse banyuzemo binkora ku mutima cyane.”

Bakomeje basaba urubyiruko gushyira hamwe ndetse no kugira intego zo gukabya inzozi zabo.

Abakinnyi b’ikipe ya Bayern Munich bagaragaye mu mashusho batanga ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barimo myugariro ukina aca ku ruhande Davies, umunyezamu Manuel Neuer, umudage Serge Gnabry.

Bose bagaragaje batanga ubumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange batangiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimira aho igihugu kimaze kugera mu kwiyubaka mu myaka 30 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *