Goma: Umurambo w’umusore wabonywe urerembera hejuru y’amazi
Mu Mujyi wa Goma hakomeje kubera impfu za hato na hato zikomeje kwibazwaho na benshi, aho abaturage batakamba kubera uburyo barimo kwicwa mu buryo budasobanutse.
Byarushijeho gukara ku munsi w’ejo hashize taliki 14 Mata 2024, ubwo umurambo w’umusore warerembaga mu kiyaga cya Kivu ku mwaro w’ahazwi nka Bisengimana port.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umuyobozi wa sosiyete Sivili muri Goma atanze impuruza avuga ko yiboneye ubwe umurambo w’uwo musore.
Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri RD Congo bitangaza ko inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi n’izumutekano zahise zihagera, zitangira iperereza kucyahitanye uwo musore utamenyekanye umwirondoro we.
Ni mu gihe kuwa Gatandatu w’icyo cyumweru kandi nabwo undi murambo w’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60, yasanzwe mu gace ka Kiziba2 bicyekwa ko yishwe.
Kuri uwo munsi nabwoumumotari yarashwe ku manywa y’ihangu ahasiga ubuzima.
Mbere yaho nabwo mu gihe kitarenze iminsi 10 muri Goma nabwo abantu 10 barishwe bamwe barashwe abandi batewe amabuye.
Umwe mu basirikare ba FARDC ushinjwa kwica arashe abantu batatu bafatiraga amafunguro mu gace kazwi nka Madjengo we yarafashwe arafungwa ndetse akatirwa kwicwa no gutanga ihazabu ibihumbi 50 by’amadorari ya Amerika.
Urubyiruko rw’abanyagihugu bazwi nka Wazalendo bakunze gushinjwa gukorana bya hafi na FDLR nayo yashyizwe mu majwi muri ubwo bwicanyi. Mu nama yabaye ku wa gatanu w’icyo cyumweru , ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwategetse ko nta mu Wazalendo n’umwe uzongera kuzenguruka umujyi wa Goma afite imbunda.