Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’amaguru (Amavubi) igiye gutangira kwitegura imikino ifite mu Kwezi kwa Kamena mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida wa Ferwafa Munyantwari Alphonse yavuze ko ikipe y’Igihugu Amavubi izatangira umwiherero tariki ya 20 Gicurasi 2024 utegura imikino ya Benin na Lesotho izaba mu kwezi gutaha Kwa Kanama.
Amavubi izasubukura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ihera kuri Benin tariki ya 06 Kamena 2024, umukino ukazabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu gihe umukino wa Kabiri uzahuza Amavubi na Lesotho uzaba ku ya 11 Kamena 2024 ukazabera muri Afurika y’Epfo kuri sitade Moses Mabidha.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iyoboye itsinda C n’amanota ane mu makipe arimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Benin na Lesotho.
Amavubi aherutse kwiyunga n’abafana nyuma yo gutsindira ikipe ya Bafana Bafana ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Huye arasabwa kudakora ikosa muri iy’imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa Kane.
Afurika y’Epfo iherutse kudwingwa n’Amavubi niya kabiri mu itsinda n’amanota 3 mugihe Nigeria ya gatatu ifite amanota 2 na Lesotho ikagira amanota 2 naho Benin bazasuhukuriraho imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ifite nayo amanota 2.