Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Abanyarwanda ku bw’iganze bw’amajwi, Dr Frank Habineza aramushimira

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yatangaje amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, aho yemeje ko umukandida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi ariwe watsinze abo bari bahanganye n’amajwi 99.15%.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Oda Gasinzigwa yatangaje by’agateganyo amajwi y’ibanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nk’uko byari biteganyijwe.

Amatora yerekanye ko Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.

Uretse Paul Kagame wabaye uwa mbere mu majwi, umukandida Dr Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.53%, mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.32%.

Ibarura ry’iby’ibanze ry’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika rigaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Paul Kagame ku majwi 95.40%, Habineza agira 2.15%, mu gihe Mpayimana Philippe yagize 2.45%.

Kugeza ubu amajwi arenga miliyoni 7 mu yarenga miliyoni 9 ni yo amaze kubarurwa.

Kagame wanikiye bagenzi be amajwi yamaze kubarurwa arerekana ko amaze gutorwa n’ababarirwa muri 7,099,810.

Habineza we amaze gutorwa n’ababarirwa mu 38,301 mu gihe Mpayimana amaze gutorwa n’ababarirwa mu 22,753.

Nyuma y’ibyatangajwe na NEC, Dr Frank Habineza mu ijambo rye yashimiye ibyavuye mu matora avuga ko abyemeye kandi ashimira umukandida Paul Kagame watsinze amatora.

Yagize ati: “Banyarwanda Banyarwandakazi, mu kanya kashize tumaze kubona ibivuye mu matora y’agateganyo bitangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora. Turagira ngo dutangaze ko tubyakiriye, kandi y’uko duhaye ishimwe cyangwa ’felicitation’ nyakubahwa Kagame Paul bimaze kugaragazwa ko yabonye amajwi. Tumuhaye felicitation”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *