Rayon Sports yagaruye Haruna Niyonzima wayiherukagamo mu myaka 17

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije Haruna Niyonzima wigeze kuyikinira.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yamaze guha ikaze Haruna Niyonzima bita ‘Funga la Soka’.

Haruna Niyonzima w’imyaka 34 y’amavuko, wanyuze muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2006/2007, yongeye kuba umukinnyi wayo mu mwaka w’imikino y’umwaka utaha.

Ni nyuma y’igihe impande zombi zigira ibiganiro, kuri ubu bikaba byamaze kujya mu murongo.

Niyonzima Haruna wazamukiye muri Enticelles  yanakiniye amakipe arimo nka AS Kigali, akinira Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Al Ta’awon yo muri Libya yakiniraga mu mwaka w’imikino ushize.

Rayon Sports ikomeje gukataza ishaka abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino utaha, aho yamaze gusinyisha nka umunyezamu Ndikuriyo Patient, Rukundo Abdul Rahman, Richard Ndayishimiye, Omar Gningue, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Ishimwe Fiston, Omborenga Fitina ndetse na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

Rayon Sports kandi yatangiye imyitozo ikaba iyikorera mu Nzove mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha 2024/2025.

Haruna Niyonzima yabaye umukinnyi wa Rayon Sports
Rayon yamaze guha ikaze Haruna Niyonzima wayikiniye mu myaka 17 ishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *