Riderman na Bull Dogg bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo kivuga Hip Hop

Mugihe abakunzi ba Hip Hop bagiye babisaba kenshi, abaraperi udashidikanya ko bakomeye u Rwanda rufite kugeza magingo aya aribo Riderman na Bull Dogg bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo kivuga Hip Hop.

Byamaze kwemezwa ko aba bahanzi bakora injyana ya Hip Hop basanzwe banafite abakunzi batari bake bagiye gukora igitaramo cy’amateka kizibanda kuri iy’injyana.

Riderman na Bull Dogg baherutse gukorana ‘Album’ bise ‘Icyumba cy’amategeko’ ibintu bitari bisanzwe biba mu Rwanda kubona abaraperi babiri bahurira mu gikorwa kimwe bakorana indirimbo zirenze eshatu kandi mu njyana ya Hip Hop gusa.

Ni umuzingo ufite umwihariko kuko ukoze mu njyana ya Hip Hop gusa ukaba warakiriwe neza n’abakunzi b’impande zombi kubera ubuhanga buhanitse bw’imikorere n’imyandikire yumvikanamo.

Tariki ya 24 Kanama 2024, byamaze kwemezwa ko igitaramo kizahuza Riderman na Bull Dogg aribwo kizaba, kikazabera mu ihema rya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Kubyerekeye abandi bahanzi bashobora kuzitabazwa muri iki gitaramo ntibaratangazwa.

Amatike kugira ngo uzitabire iki gitaramo cyiswe ‘Icyumba cy’amategeko’ yageze hanze, aho usabwa kugura iya 7000 Frw abasanzwe, 15000 Frw, naho 25000 Frw kuzaba uyiguze kare, ni mugihe ku munsi w’igitaramo nyiri zina ibiciro bizaba byiyongereye.

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman ni umwe mu baraperi batangiye umuziki mu mwaka 2006, ubwo yari mu itsinda ry’itwaga UTP, ryaje gusenyuka akaza guhitamo inzira yo kwikorana ku giti cye.

Yashinze inzu yise ‘Ibisumizi’ yaje kwamamara cyane ikanagira uruhare mu kuzamura abahanzi batandukanye yaba abakora Hip Hop n’abakora izindi njyana barimo Queen Cha, Amag The Black, T-Brown n’abandi benshi.

Riderman kandi yabashije gushyira hanze ‘Album’ zimaze kurenga hafi 10 ku giti cye.

Malick Bertrand Ndayishimiye wamenyekanye nka Bull Dog yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ku Munsi w’Imperuka’ mu mwaka 2008.

Aho yaje gukurira mu itsinda rya Tuff Gangs icyo gihe ryari rigezweho ririmo abaraperi bakomeye twavugamo nka P-Fla, Green P, Fireman ndetse Jay Polly watabarutse.

Bull Dogg ni umwe mu baraperi bafite ibigwi byinshi mu njyana ya Hip Hop aho yagiye anitabira amarushanwa akomeye nka ‘Primus Guma Guma Super Star’ inshuro zirenze imwe, Salax Awards n’andi menshi.

Riderman na Bull Dogg bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo kivuga Hip Hop

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *