Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, yohereje ubutumwa bwo kwishimira intsinzi ya Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda
Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yoherereje mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bumushimira, nyuma yo kongera gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda.
Mu butumwa Perezida Xi Jinping yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, yamwijeje gukorana na we mu rwego rwo kwagura ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no guteza imbere ubucuti bw’ibihugu byombi bukagera ku rwego rushya.
Ati “Mfite ubushake bwo gufatanya nawe nyakubahwa Perezida, kugira ngo dukomeze kongera icyizere muri Politiki, kwagura no kurushaho kunoza ubufatanye bufatika mu nzego zitandukanye ndetse no kuzamura umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi tuwugeze ku rundi rwego rushya”.
Amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 14-16 Nyakanga yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, yemeje ko Perezida Paul Kagame yatsinze ku majwi 99.18%.
Naho Dr Habineza Frank yamukurikiye ku majwi 0.5%, Mpayimana Philippe aba uwa gatatu n’amajwi 0.32%.