RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi itangomba kurenza amafaranga 1,629 Frw ivuye kuri 1,663 Frw mu gihe litiro ya mazutu izajya igura 1,652 Frw.

Igiciro cya lisansi cyagabanutseho amafaranga 34, aho cyavuye ku mafaranga 1663 kigashyirwa ku 1629 Frw.

Ni mu gihe igiciro cya Mazutu kitigeze kigabanuka ku mafaranga yaguraga, yagumye ku 1652 Frw.

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko iri hinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Mu itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizakurikizwa mugihe cy’amezi abiri ari imbere.

Ni ibiciro bitangira gukurikizwa guhera uyu munsi tariki ya 07 Kanama 2024, Saa Moya z’umugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *