Ibyamamare mu iteramakofe Mayweather na Pacquiao bashobora kumvana imitsi i Kigali
Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda yahishuye ko ibyamamare mu iteramakofe Mayweather na Pacquiao bashobora kurwanira ku butaka bw’u Rwanda.
Floyd Mayweather w’umunyamerika na Manny Pacquiao ukomoka muri Philippines ni bimwe mu byamamare ku Isi mu iteramakofe, bashobora guhurira mu murwano uzabera i Kigali mu Ugushyingo uyu mwaka.
Andrew Mwenda ibi yabigarutseho mu kiganiro n’ikinyamakuru gikorera murandasi kizwi nka ‘The Long Form Rwanda’.
Muri iki kiganiro Mwenda yatanze urugero, avuga ko mbere y’uko mu cyumweru gishize akorera urugendo mu Rwanda, yavuganaga n’ushinzwe kureberera inyungu za Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe.
Ati: “Twe [Floyd Mayweather] na [Manny] Pacquiao barashaka gukinira mu Rwanda mu Ugushyingo. Umukino w’abo bombi, uba ufite agaciro ka miliyoni 200$. Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha kwa Nzeri’’.
Mu 2015 aba bakinnyi bakinnye umukino utazibagirana mu mateka aho Floyd Mayweather yatsinze Manny Pacquiao mu mukino wakinwe mu bice 12.
Icyo gihe wasize Floyd Mayweather yinjije agatubutse bimwe bikomeye kubera uwo mukino.
Ni umukino uhuruza imbaga y’ibyamamare hirya no hino ku Isi kuburyo i Kigali hashobora no kuza n’abandi bakomeye uretse aba bakinnyi.