Nyuma y’uko Perezida Kagame anenze ibura rya moteri icanira Kigali Pele Stadium, Umujyi wa Kigali wahise wemeza ko yabonetse

Nyuma y’uko Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame anenze ibura rya moteri icanira Kigali Pele Stadium, Umujyi wa Kigali watangaje ko wabonye indi moteri izifashishwa muri iki gihe mugihe bagitegereje iyo batumije.

Ibi nibyatangajwe na Emma-Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali mu kiganiro yahaye B&B FM Kigali, yavuze ko bafashe icyemezo cyo gushaka indi Moteri mu gihe iyobatumije itaraboneka.

Yagize ati “Twashatse indi moteri mu gihe moteri nshya itaragera i Kigali ikibazo cya moteri cyakemutse, FERWAFA irabimenyesha abanyamuryango bayo ku buryo bakongera gukinira kuri Kigali Pele Stadium mu masaha y’ijoro.”

Kigali Pele Stadium iri mu gahunda yizizongererwa ubushobozi ku buryo izajya yakira n’imikino ikomeye ku mugabane w’Afurika

Ibi nyamara abivuze nyuma y’uko Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri iki kibazo, abinyujije kurukuta rwa X iyahoze ari Twitter, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2024 avuga ko kitagomba kuba ikibazo.

ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose.”

Umukino wa Rayon Sports n’Amagaju ndetse n’umukino wa Gasogi United na Marine ni imwe mu mikino yahinduriwe amasaha bitewe nicyo kibazo cy’ibura rya moteri idafite ubushobozi bwo gucana urumuri ruhagije mu masaha y’ijoro.

Ni mu itangazo Umujyi wa Kigali wari wandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA aho yari yabamenyesheje ko nta kipe yemerewe gukina imikino mu ijoro kuko nta moteri ihari yakwatsa amatara.

Kigali Pele Stadium iherereye i Nyamirambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *