Ogoh Odaudu wabaye mwiza muri ‘BAL2024’ yagizwe umutoza mukuru wa REG BBC

Umunya-Nigeria Ogoh Odaudu yemejwe nk’umutoza mukuru w’ikipe ya REG BBC ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Iy’ikipe y’amasharazi y’umukino w’intoki wa basketball yemeje Ogoh Odaudu nk’umutoza wayo uzayifasha mu mikino ya kamarampaka ‘BetPawa Playoffs’ isoza Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball.

Ni imikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’ iteganyijwe gutangira tariki ya 28 Kanama 2024.

Odaudu yabaye umutoza mwiza mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2024 nyuma yo gufasha ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria gusoza iri ku mwanya wa gatatu.

Uyu mutoza wabaye n’umukinnyi Ogoh Odaudu afite uburambe bwo gutoza mu myaka 14 kuva yabihagarika.

Mu itangazo ikipe ya REG BBC yashyize hanze yavuze ko bitewe n’ubuhanga n’ubushishozi bwe aribyo bagendeyeho bahitamo uyu mutoza utari muto mu gutoza bakaba bizeye ko agiye kubasha mu mikino itegerejwe imbere harimo no kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ikipe itwara shampiyona niyo ikatisha itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).

Ikipe ya REG BBC yatozwaga n’umutoza Mushumba Charles wasoje shampiyona ayisize ku mwanya wa Kane, bityo ikazahura na APR BBC mu mikino ya kamparampaka ‘BetPawa Playoffs’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *