Jonathan Roumie wakinnye filime ya Yesu yaje i Kigali

Umunyamerika Jonathan Roumie wakinnye filime ya Yesu ‘The Chosen’ ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu mugabo yageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa 28 Kanama 2024, aho bivugwa ko yaje mu rugendo rwe rwihariye.

Ni urugendo rwagizwe ibanga rikomeye ndetse n’abaje kwakira uyu mugabo bari bahawe amabwiriza yo kudakora ikosa yo kugira byinshi by’uru rugendo.

Jonathan Roumie w’imyaka 50 y’amavuko akomoka muri Leta ya New York yamenyekanye cyane muri filime ya Yesu ariko akaba asanzwe yarakinnye n’izindi nyinshi.

Uyu mugabo kandi yanegukanye ibihembo bitandukanye birimo Grace Prize for Most Inspiring Performance for TV, Movieguide.

Jonathan Roumie ari kubarizwa i Kigali
Roumie wamamaye muri filime ya Yesu ‘The Chosen’ yagiriye uruzinduko i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *