Jackie Loughery wabaye Nyampinga wa mbere wa Amerika yapfuye

Jackie Loughery, wambitswe ikamba ry’ubwiza bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1952, yapfuye ku myaka 93.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa Facebook rw’abasanzwe bategura amarushanwa u’ubwiza muri Amerika.

Ni itangazo ryagize riti “N’akababaro gakomeye mu gusangiza amakuru y’urupfu rwa Jackie Loughery, uyu nyampinga wakoze amateka bwa mbere akambikwa ikamba rya banyampinga wa Amerika muri 1952”.

Mu gukomeza kumuha icyubahiro Loughery, bakomeje bagira bati “Jackie Loughery azahora yibukwa nk’umuntu wamamaye ku isi mu marushanwa y’ubwiza. Ubuntu bwe, ubwitonzi n’ubwenge bwe byashimishije abari aho kandi byahaye inzira nziza imurika intambwe ze y’abamukurikiye kuri ibyo yakoze.

Jackie Loughery ubwo yabaga nyampinga wa mbere wa Amerika

“Nka Miss wa mbere cyane muri Amerika mu 1952, yasize amateka atazibagirana ku isi yitwaye neza kandi ashishikariza abantu batabarika gukabya inzozi ze nta bwoba.

“Nubwo kuboneka kwe ku mubiri bishobora kuba bitakiri kumwe natwe, umurage we uzakomeza kubaho mu mitima y’abo bakozweho n’umwuka we udasanzwe.

Ati “Ibitekerezo byacu biri kumwe n’abakunzi be muri iki gihe, kandi tuboneye guhumuriza mu kwibuka ubuzima bwe budasanzwe. Yongeye guhuza n’abana be bato yakundaga cyane!”.

Gusa ibyerekeye urupfu rw’uyu nyampinga ntibirajya ahagaragara.

Loughery yavukiye kandi akurira i Brooklyn, yabaye Miss Rockaway Point mu 1947 mbere yo kwambikirwa ikamba ry’abahize abandi Miss New York muri Amerika mu 1952. Muri uwo mwaka, ni we watsindiye bwa mbere amarushanwa ya Miss Amerika, aho yahise ajya guhagararira igihugu cye mu marushanwa ya Miss Universe bwa mbere, aza ku mwanya wa cyenda.

Nyuma yaho Loughery yaje gukomeza umwuga we wo gukina zimwe mu mpano yarafite i Hollywood nk’iyo gusetsa, aho yaje kugaragara muri filime ‘Pardners’ filime y’urwenya yahuriyemo n’abanyarwenya aribo Martin na  Lewis yatangiye kujya hanze mu 1956.

Mu zindi filime yakinnye harimo Abbott and Costello Go to Mars, Eighteen and Anxious and The Hot Angel, yakundaga kunyura kuri Television. Hagati aho, yongeye kugaragara mu gitaramo cyatambukaga kuri television cya ‘Variety Show’ ndetse akaba umwe mu bari abayobozi bacyo.

Loughery bwa mbere yashakanye n’umuhanzi w’umunyamerika wakoraga injyana ya Pop, Guy Mitchel wamamaye mu ndirimbo ‘My Heart Cries for You’, nyuma yaje gutandukana nawe aza gushakana n’umukinnyi wa filime Jack Webb ariko ibyabo ntibyatinze.

  Mu 1968, yashakanye na Jack W Schwietzer aho barambanye kugezaho uyu mugabo yaje kwitaba Imana mu 2009.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *