Rusine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Iryn

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, umunyarwenya Rusine Patrick yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Iryn yaraherutse kwambika impeta y’urukundo.

Nyuma y’uko ku munsi w’ejo washize, kuwa gatatu, uyu munyarwenya yashyize hanze amwe mu mafoto y’umukunzi agaragaza ko ashobora kuba atwite, aho n’abandi bahise bakeka ko bibarutse imfura byavugishije benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, batunguranye bombi bagaragaye bagiye mu Murenge gusezerera byemewe n’amategeko.

Ni ibintu byatunguye benshi mu bakurikirana hafi ibya Showbiz by’umwihariko abakurikirana ku mbuga nkoranyambaga uyu munyarwenya utajya wiburira.

Zimwe mu nshuti zabo zatangiye kugenda zibifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo batangiye rwo kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko byemejwe imbere y’amategeko.

Gusa bamwe bavuga ko impamvu yo gushyira hanze amafoto umugore akuriwe, bidafite byinshi bivuze, ahubwo ababazi bafite amakuru y’uko n’ubundi aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu witwa Intwali Owen Mael.

Bityo bakabihuza ko ku munsi w’ejo washize bahaga ikaze ku mbuga nkoranyambaga bamukorera urubuga rwa Instagram bise @intwali_Owen_Mael.

Rusine yaherukaga kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Uwase Iryn muri Kanama 2024.

Aba bombi baseseraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *