Umunyamakuru ‘Wazili’ yatangaje ko APR Fc nijya mu matsinda ya CAF Champions League azahita ayifana

Umunyamakuru akaba n’umukunzi w’ikipe ya Rayon Sports Uwizeyimana Sylvestre bitira akazina ka ‘Wazili’ yatangaje ko APR Fc niramuka igeze mu matsinda ya CAF Champions League azahita ayifana.

‘Wazili’ wabaye wmunyamakuru wa RadioTv10, akaza guhabwa akazi mu ikipe ya Rayon Sports yarasanzwe ari umukunzi wayo, yavuze ko APR Fc bigoye ko yakwisanga mu matsinda ya CAF Champions League kuko gusezerera ikipe ya Pyramids Fc ari nk’inzozi.

Mu kiganiro yatanze ku inyarwanda, Sylvestre yanahishuye ko mugihe APR Fc yaramuka igeze mu matsinda ya CAF Champions League uyu mwaka azemerera kwishyurira abantu 100 ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante).

Ati “Eehh nabikubwiye amatsinda yo bazaba bayarimo, eeh y’uburyo bicara muri stade, n’uburyo abakinnyi bazaba bicaye mu ndege nayo, ni amatsinda, ariko itsinda rya CAF Champions League kugira ngo barijyemo, barasabwa gutakirwa izamu n’intumwa Petero ku ruhande rumwe, urundi ari intumwa Yohana wabatije Yesu, na Yesu akabatakira imbere y’izamu numero 10 ikaba ari Messi ari uri kumuha imipira, Usain Bolt ari kuri kabiri, gatatu hariho Ombolenga Fitina.”

Wazili avuga ko mugihe batazakora iyo mibare nk’uko yayivuze APR Fc idateze kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Umunyamakuru yahise abaza ‘Wazili’ APR Fc mugihe yaramuka igiye mu matsinda yazakora iki?

Wazili ati “Reka nkubwize ukuri, APR FC nijya mu matsinda ya CAF Champions League nzahita nyifana.”

Aha niho yahise avuga ko uretse no kuba azahita aba umukozi wa Rayon Sports ufana APR Fc, azahita anagurira abantu batishoboye 100 ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante).

APR Fc ifite umukino utoroshye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, na Pyramids Fc yo mu Misiri mu mukino wa kabiri w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Ni umukino uzatangira ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba 18h00, kuri Stade Amahoro i Remera.

Iyi Pyramids Fc niyo yasezereye ikipe ya APR Fc mu irushanwa rya CAF Champions League umwaka ushize iyandagaje nyuma yo kuyitsinda ibitego 6-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *