Myugariro wa Gasogi United yahamagajwe na RIB mbere y’uko bahura na Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin, umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ngo yisobanure ku birego aregwa.

Mu ibaruwa yagiye hanze, yagaraje ko RIB ya Kanombe yari yasabye Marc Govin kwitaba ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri saa Tatu n’igice za mu gitondo, gusa amakuru avuga ko atigeze ajyayo.

Uyu myugariro akaba yatangarije inshuti ze ko yatunguwe no kubona ibaruwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe kugeza ubu nta we uramuhamagara wo muri RIB cyangwa ngo abe yayishyikirijwe ha mbere.

Nk’uko tubikesha (IGIHE) Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yavuze ko bahamagaje Nshimiyimana Marc Govin gusa ko ibijyanye n’ibyo aregwa byo bizabwirwa nyir’ubwite ubwo azaba amaze kwitaba.

Amakuru ava ku ruhande rw’uyu mukinnyi avuga ko hashize icyumweru afite amakuru ko hari umukobwa bahoze bakundana wamureze muri RIB amushinja ihohoterwa aho yari ategereje igihe cyo guhamagarwa.

Gasogi United ifitanye umukino na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu saa Moya z’umugoroba kuri Stade Amahoro mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa kane.

Myugariro w’ikipe ya Gasogi united, Nshimiyimana Marc Govin yahamagajwe na RIB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *