Ibirego DRC iregamo u Rwanda rwasabye ko biteshwa agaciro

Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruherereye i Arusha muri Tanzania, rwatangiye kumva ibyifuzo biva mu rubanza rwatanzwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo iregamo Leta y’u Rwanda.

N’ibirego Kongo ishinjamo u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane abera muri Kivu y’Amajyaruguru binyuze mu gushyigikira M23 ihanganye bikomeye n’igisirikare cy’Igihugu FARDC.

Ikindi, RDC ishinja u Rwanda n’ibikorwa by’ubushotoranyi bivogera ubusugire bwayo, ubusugire bw’intara zayo kandi ngo bigahungabanya umudendezo muri politiki n’ubwigenge.

Ibyo bikorwa by’u Rwanda ngo byatumye habaho ihonyora rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu cyifuzo cya 4 n’icya 5 u Rwanda rwo rwanenze ko inyandiko zatanzwe na DRC mu Rukiko zitari zahinduwe ziva mu Gifaransa zishyirwa mu Cyongereza, arirwo rurimi rwemewe rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Bityo u Rwanda rwasabye icyemezo cy’urukiko cyo guhagarika urwo rubanza.

Ni mu gihe ibyifuzo 15 na 16, byatanzwe na Guverinoma ya DRC birega u Rwanda, bisaba urukiko umwanya wo gutanga inyandiko zahinduwe mu Cyongereza n’ibimenyetso by’inyongera mu rubanza nyamukuru (Reference No. 33 of 2023 and Application No. 13 of 2023).

Iburanisha riri kubera i Arusha muri Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *