Minisante yemeje ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko abantu 6 aribo bamaze gupfa bazize icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Muri rusange abamaze kwandura iyi ndwara ni 26 mu Gihugu hose, harimo n’abo 6 bitabye Imana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje iyi mibare binyuze mu butumwa bw’amashusho bwagenewe abaturarwanda muri rusange.

Yavuze ko muri rusange abamaze kwandura iyi ndwara ari 26 mu Gihugu hose barimo n’abagera kuri 6 bitabye Imana.

Dr Nsanzimana yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga.

Mu butumwa bwe, Dr Sabin Nsanzimana yasabye abaturage kudakuka umutima no gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Marburg zirimo kugira isuku y’intoki.

Ati “Ubufatanye bwacu ni bwo bwatumye dutsinda n’ibindi byorezo. Turi kumwe kandi #Tuzatsinda vuba.’’

Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ikomeje igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi n’abo yahitanye.

Indwara ya Marburg ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. 

Iyi ndwara ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu Mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage no mu wa Belgrade muri Serbie.

U Rwanda si igihugu cya mbere muri Afurika kibonetsemo iyi ndwara kuko yanagaragaye mu bihugu birimo Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo, Uganda na Tanzania.

Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *