Goma: Ubwato bwarohamye bwarimo abasaga 400

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, Ubwato buzwi ku izina rya Merdi bwavaga ahitwa Minova buzanye abantu n’ibicuruza mu Mujyi wa Goma, bwarohamye bugiye kugera ku cyambu.

Ibi byago byabaye ahagana ku isaha ya Saa Tanu za mu gitondo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo ubwato bwari buturutse muri lokalite ya Minova mu teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu ya Ruguru bwarohamiye hafi n’icyambu cya Kituku mu mujyi wa Goma.

Ishyami rya leta rishinzwe ibyerekeye ubwikorezi ryemeza ko bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400. Icyakora cyo abakora ubutabazi ku ikubitiro bamaze kubona imibiri y’abantu 23.

Abantu benshi bari muri ubu bwato bahasize ubuzima abari bazi koga birwanaho mugihe abandi bagikomeje gushakishwa munsi y’amezi.

Ubu bwato bivugwa ko bwari butwaye ibintu by’ibicuruzwa birimo ibyo kurya nk’ibitoki, ibirayi n’ibishyimbi n’ibindi.

Abantu basaga 400 yari itwaye bivugwa ko aribo babaye intandaro yo kurohama kubu bwato, nyuma yaho bwaremerewe bitewe n’ubushobozi burenze bw’abantu yari itwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *