Umunyezamu wa Arsenal, Ramsdale yakoze ubukwe n’umugore we atwite-AMAFOTO

Umunyezamu w’ikipe ya Arsenal Aaron Ramsdale yashakanye n’umukunzi we Georgina Irwin atwite mu birori bitangaje.

Ku wa kabiri, tariki ya 20 Kamena, uyu mukinnyi w’Umwongereza, ufite imyaka 25, yerekeje kuri Instagram kugira ngo agaragaze ko yashakanye n’uyu mukobwa usanzwe ukorera mu kigo cy’indege cya British Airways.

Ni nyuma y’uko aba bombi baherutse gutangaza ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’uku kwezi ko bitegura kwibaruka imfura yabo.

Ku ruhande rw’umukobwa wahisemo guseruka yambaye agakanzu kererana n’inkweto ndende ndetse Ramsdale we ahitamo kwambara ikoti.

Muri ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu mbarwa bagizwe n’umuryango wabo gusa n’inshuti z’umuryango.

Ubwo yasangizaga amafoto y’abo y’uyu munsi ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi w’icyamamare muri Arsenal yanditseho ati “Bwana na Madamu 20.6.2023”

Ramsdale na Georgina usanzwe ari umukozi mu kigo cy’indege cya British Airways batangiye gukundana mu mwaka 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *