Bukuru Christopher wananiwe muri APR Fc na Rayon Sports yerekeje ubuzima bwe muri As Kigali
Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports, yasinye amasezerano y’umwaka muri AS Kigali.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yari amaze igihe nta kipe afite ndetse aherutse gutangariza IGIHE ko akomeje gushaka uko yasubira ku rwego rwo hejuru kandi iyi Kipe y’Umujyi izabimufashamo.
Yagize ati “Nkomeje gushaka uko nasubira ku rwego rwanjye kandi AS Kigali izabimfashamo kuko ni ikipe ikomeye kandi n’abatoza bamfitiye icyizere. Nizeye ko vuba muzabona Bukuru.”
Bukuru yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Mukura ndetse na Rutsiro FC yaherukagamo. Icyakora kuva yatandukana n’Ikipe y’Ingabo yakomeje kugorwa n’imvune cyane.
Uyu mukinnyi yiyongereye kuri myugariro Buregeya Prince nawe wasinye umwaka mu Kipe y’Umujyi nyuma y’aho kujya muri Al-Nasiriya yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq bidakunze.
Ubwo Shampiyona izasubukurwa mu mpera z’icyumweru, AS Kigali izakira Vision FC ku wa Mbere, tariki 20 Ukwakira 2024 mu mukino w’umunsi wa gatandatu.