RIB yataye muri yombi Jacky uzwiho kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuzeko Jacky akurikiranweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

Kugeza ubu Jacky afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yavuze ko mu bihano Jacky ashobora guhabwa mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko ibi byaha, harimo icy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ibindi kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Si igihano cyo gufungwa gusa kuko mu gihe yaba abihamijwe n’Urukiko yacibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 1- 3Frw.

RIB yemeje ko yataye muri yombi Jacky uzwiho kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga no kuvuga ibiteye isoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *