Association (ARDPE) yongeye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bize kudoda kinyamwuga
Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, Association ARDPE (Rwandan association for development and environment protection) yongeye kwishimira gushyira ku isoko ry’umurimo abandi banyeshuri bagera ku munani bize umwuga w’ubudozi nyuma y’andi mezi atandatu.
Ni mu gikorwa cyabaye cyo gushimira no gutanga impamyabumenyi ku bagore umunani muri cumi na babiri bafashwaga n’umuryango Nyarwanda ufasha leta mu bikorwa by’Iterambere no kubungabunga ibidukikije n’isuku (ARDPE) ku nshuro ya kabiri, aho uyu muryango wongeye kwishimira ko bashyize hanze ku isoko ry’umurimo abandi bagore.
Uyu muryango ukorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Karugira, Umudugudu wa Murambi, usanzwe ufite ibikorwa bifasha abagore bahoze ari abazunguzayi, abakobwa babyariye iwabo batishoboye ndetse n’abandi bagore n’abakobwa batishoboye.
Visi Perezida Byukusenge Eric avuga ko kuri iyi nshuro bongeye kwishimira gushyira hanze abandi banyeshuri bashya nyuma y’abandi bari babanje mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka mu gikorwa cyabaye mu kwezi kwa Gicurasi 2024.
Ati “Twongeye kwishimira kuba dushyize hanze abandi banyeshuri bavuye muri association yacu isanzwe ifasha ababyeyi cyangwa abagore batishoboye (ARDPE), kuko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka twari twatanze abanyeshuri barindwi kuri ubu rero abandi umunani twabahaye impamyabumenyi nabo turizera ko bagiye gushakisha imibereho y’ubuzima biturutse ku bumenyi bahawe mu kudoda, bityo bakazaba abagore biteje imbere nk’uko intego y’umuryango wacu ibivuga. Ariko kandi turishimira ko aba basoje n’ubwo bitari byoroshye twatangiranye abanyeshuri 12 gusa tusozanyije umunani kubera abo bandi batabashije gusoza kubera bamwe bagiye bagira ibibazo by’ubuzima n’ibindi.”
Bwana Byukusenge yongeraho ko uretse n’uko babahaye izo mpamyabumenyi z’uko bize umwuga w’ubudozi ku buntu bashyiriweho n’ikigega cyo kuzajya batanga umusasu mu kibina kugira ngo kizajye kibafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere mu gihe cyiza.
Ati “Aba banyeshuri bacu mu mezi atandatu biga, twabashyize mu kimina, aho buri muntu atanga ibihumbi bibiri buri kwezi, bishatse kuvuga ko mu mezi atandatu bingana n’ibihumbi 12 by’amafranga y’u Rwanda bikaba umugabane umwe, ariko akaba ari amafaranga yabo azabafasha mugihe cy’imbere kizaza mugihe azaba yageze hanze. Ndetse tuzakomeza tubakorere n’ubuvugizi burimo no kubona inkunga y’amafaranga y’ibihumbi 100 Frw ituruka ku Murenge ku bantu batishoboye dore ko batanze imishinga yabo kugira ngo bayabona. Ikindi kandi ni uko umuryango wacu natwe washyizemo inkunga yihariye y’amafaranga ingana n’ibihumbi 50 kuri buri munyeshuri.”
Byukusenge asoza asaba abo banyeshuri kutazapfusha ubusa ibyo bigiye mu ishuri ryabo ry’ubudozi cyangwa ngo bazumve basubira aho bahoze kuko bakwiriye kwitinyuka hanze bakerekana ko bashoboye. Ariko kandi yahishuye ko mugihe umunyeshuri wabo yabonye akaraka ko kudodera umukiliya mugihe cy’akazi ahabwa umwanya akagakora kandi ntakiguzi atanze.
Gusa kandi yemeza ko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe zikigaragara kugeza ubu zirimo kuba abanyeshuri barangije badahita babona ibikoresho bituma bashyira ubumenyi bahawe mu ngiro ariko akizera ko bizagenda bikemuka buhoro buhoro.
Umwe mu banyeshuri witwa Umuhoza Bernadette wize akagira n’amahirwe yo kwegukana imashini yo kudoda avuga ko yishimiye kwisanga muri uyu muryango we n’abagenzi be bakora imirimo itandukanye hirya no hino bareba ko baramuka.
Ati “Kuri uyu munsi twasoje amasomo yo kwiga umwuga w’ubudozi byanshimishije cyane kuko uko twatangiye byari bikomeye, bitewe n’ubuzima bwacu bwa buri munsi tubamo kuko bwari bugoye, kuri ubu turabona dusoje turi amahoro kandi nibyo twize tubifiteho n’ubumenyi. Ku isoko ry’umurimo tugiyeyo twakora tukiteza imbere n’imiryango yacu.”
Bernadette avuga ko mbere yaho ubuzima bwari bukomeye dore ko yiberaga mu rugo yabona ikiraka cyo gufurira umuntu bikaba birabaye.
Ati “Mu buzima nari mbayeho nabaga murugo nta kazi nagiraga, iyo nabonaga nk’ikiraka cyo kujya gufura naragikoraga kugira ngo ubuzima bukomeze, ariko ubumenyi nkuye hano nzajya ku isoko ry’umurimo niteze imbere. Njyewe mfite n’amahirwe nahawe n’imashini nzagenda nyikoreshe niteze imbere ubuzima bwanjye buhinduke. Ni imashini yo kudoda, bahawe n’umuterankunga nyuma y’uko hakozwe tombola ikamugwaho akayibona gutyo.”
Mukarugira Marianne Perezidante w’inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Murenge wa Kigarama wari witabiriye icyo gikorwa nawe yishimiye uwo munsi wateguwe na ARDPE kubona ikomeje gufasha aba bategarugori babigisha umwuga w’ubudozi kugira ngo biteze imbere muri rusange.
Avuga ko mu myenda abanyeshuri bamuritse harimo rwose ubuhanga ku buryo ubona ko ibyo bize babyize neza kandi bakaba bafite abarimu binararibonye. Aboneraho nawe gubasa abo banyeshuri kutazapfusha ubusa amahirwe babonye kuko byaba bibabaje.
Mu bikorwa by’umusanzu batanga muri ARDPE Madame Mukarugira Mariane avuga ko cyiciro cya mbere batanzemo imashini ndetse no mu cyiciro cya kabiri batanzemo indi mashini yo kugira ngo abo bagore ahagarariye biteze imbere ndetse n’imiryango yabo, ndetse akaba yabijeje kuzakomeza gukora ubuvugizi bakazabona imashini zihagije bikaba ariyo ntego yabo.
ARDPE (Rwandan association for development and environment protection) isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abagore cumi na babiri (12), mu kwakira ikindi cyiciro kizatangira mu kwezi kwa Mutarama 2025.
AMAFOTO: