Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho nkunganire ku mashyiga avuguruye yatangiye muri 2021 kugeza ubu, abaturage bashima iyo gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda kugirango abaturage babashe kubona amashyiga yabugenewe harimo akoresha inkwi, amakara, gazi, amashanyarazi n’andi arondereza ibicanwa kandi akanoza isuku aho batekera.
Bamwe mu baturage bagezweho n’ibyiza by’iyi gahunda bavugako ayo mashyiga avuguruye bamaze kubona afite ibyiza byinshi ugereranije n’uko batekaga mbere; birimo kurondereza ibicanwa bityo bakazigama amafaranga yagendaga ku bicanwa, kurengera ibidukikije, kugabanya imyuka mibi ijya kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka, kuba aramba ugereranyije n’andi atavuguruye, kandi akanoza n’isuku aho akoresherezwa.
Rugwiza Esther, utuye mu Karere ka Gicumbi aragira ati:“Mbere y’uko nari ntaratangira gukoresha ishyiga rivuguruye nakoreshaga umutwaro w’inkwi kugira ngo nteke ibishyimbo gusa. Ariko kuva aho ntangiriye gukoresha iyi ishyiga rivuguruye nkoresha umutwaro w’inkwi mu minsi itanu kandi ngateka ibintu byose harimo n’ibishyimbo.”
Rugwiza akomeza agira ati: “Iyi mbabura ntigira imyotsi kandi nkoresha inkwi nkeya. Muri make nta mpungenge z’uko njyewe cyangwa umwana wanjye yarwara indwara z’ubuhumekero. Ndashima Leta yazanye uyu mushinga. Nakwifuza ko n’abandi badafite aya mashyiga bafashwa kuyatunga.”
Ngendambizi Emmanuel, utuye mu Karere ka Gasabo avuga ko ishyiga rivuguruye yahawe rikoresha inkwi n’amakara.
Ngendambizi ati: “Kuri njye nabonye ari ishyiga ryiza cyane. Iyo ubibaze neza usanga ibyo kurya byahishwaga n’ikiro cy’amakara ubu bihishwa n’inusu kandi bikihuta kurusha imbabura isanzwe. Abantu bafite ubushobozi bwo kugura amashyiga avuguruye nabifuriza kuzigura abandi Leta igakomeza kubunganira.”
REG ivuga ko zimwe mu mpamvu zatumye Leta y’u Rwanda itekereza iyi gahunda ya nkunganire ku mashyiga, bijyanye n’intego yihaye yo kugabanya umubare w’ingo zikoresha amashyiga akoresha ibicanwa bikomoka kubimera, guhungabanya ibidukikije, ndetse agateza n’ibindi bibazo by’ubuzima.
Nk’uko bisobanurwa na Bwana Niyonsaba Oreste, Umuyobozi w’Agashami k’Ibicanwa muri muri EDCL, avugako iyi gahunda igamije kugabanya ibicanwa.
Yagize ati: “Gahunda ya nkunganire ku mashyiga izakomeza gufasha mu kugabanya umubare w’ingo zikoresha ibicanwa bituruka ku bimera. Uyu umushinga ni umusanzu ukomeye mu rwego rwo kugera ku ntego y’isi yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere rikabije”.
Ingano ya nkunganire ni imwe ku baturage bose ariko hagendewe ku rwego rw’ishyiga umuturage yifuza. Urwego rw’ishyiga ruva ku bisubizo by’ibipimo by’ishyiga byatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge, hashingiwe ku buryo riteka vuba, rirondereza ibicanwa, ingano y’imyotsi n’ibindi binyabutabire rirekura, hatirengagijwe kandi n’uburambe bwaryo. Ayo mashyiga agira inzego 5 bitewe nuko arutana mu bipimo n’ibicanishwa akoresha.
Kuri ubu ibipimo bihari birimo gukoreshwa bigaragazako ku ishyiga riri mu nzego eshatu harimo urwego rwa 3,4,5,
Ese ba Rwiyemezamirimo bo bafashwa iki?
Abashoramari mu gukora no gucuruza amashyiga avuguruye boroherezwa mu bijyanye n’imisoro imwe kubikoresho by’ibanze bikorwamo amashyiga, n’amashyiga ubwayo atumizwa hanze. Bahabwa inzobere mu bukangurambaga, gushaka amasoko no gutegura imishinga yaka inguzanyo ku mashyiga.
Abashoramari muri urwo rwego kandi bagirana amasezerano na REG binyuze mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere ingufu mu Rwanda cya EDCL hashingiwe kumikoranire mu bya tekiniki n’amabwiriza agenga itangwa ry’amashyiga mu baturage.
Abo bashoramari kandi bagirana amasezerano na Banki y’u Rwanda y’Iterambere ashingiwe kumyishyurirwe ku mashyiga yatanzwe mu baturage, n’andi mabwiriza ajyanye n’imikorere ya gahunda muri rusange.
Imibare itangazwa na REG mu ishami ryayo rya EDCL igaragaza ko mu gihugu hose imiryango isaga 361, 850 yamaze kubona amashyiga arondereza ibicanwa, anoza isuku mu bikoni by’abaturage kandi bakayabona mu buryo bworoshye kuko Leta ibunganira mu kubona ayo mashyiga ibishyurira ikiguzi cyayo cyirenga 70%. Ni ukuvuga ko umuturage ukeneye ayo mashyiga yiyishyurira ikiguzi cyayo kingana na 30% gusa. Bitewe n’urwego rw’ishyiga rutangwa n’ibipimo iryo shyiga ryatanze hari aho leta itanga nkunganire ingana na 60% ku ruhare rw’umuturage bitewe n’ubwoko bw’ishyiga umuturage yifuza. REG ivuga ko ibi biciro bishobora guhinduka bijyanye n’uburyo iryo shyiga rirondereza ibicanwa, umutekano mu kubikoresha, uburambe bwaryo.
Biteganijwe ko iyo gahunda ya nkunganire ku mashyiga izagera ku ngo zigera ku bihumbi magana atanu (500,000) hirya no hino mu gihugu.