U Rwanda ruyoboye mu bihugu 10 muri Afurika bifite abasore buburanga

Mu urutonde rw’abasore beza ku mugabane w’Afurika rwakozwe n’ikinyamakuru Insidermonkey rwagaragaje ko igihugu cy’u Rwanda gihagaze ku mwanya wa Kane mugihe uyu mugabane uyobowe na Kenya.

Ni urutonde rwakozwe rugizwe n’ibihugu bigera kuri 20 byo ku mugabane w’Afurika byiganjemo ibizwi cyane.

Igihugu cya Kenya kiza kwisonga, kigakurikirwa n’igihugu cya Nigeria, Ethiopia u Rwanda rukaza ku mwanya wa Kane, Afurika y’Epfo ku mwanya wa gatanu, Angola, Eritrea, Maroc, Somalia na Ghana.

Ni urutonde rwishimiwe n’umuhanzi Bien Aime Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ifoto iriho uko ibihugu bikurikirana, aho yatangaje ko ari uwigiciro kuko abagabo bo muri Kenya muri rusange aribo bashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *