Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w’umuraperi w’Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n’uyu muraperi nyuma y’imyaka itanu bashakanye.

Nk’uko amakuru dukesha TMZ yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza, abivuga ngo, uyu mugore Corley yatanze impapuro z’ubutane ku wa gatanu ushize.

Ibisobanuro birambuye kubijyanye no gutandukana kwabo ntibirashyirwa ahagaragara kuko ibyangombwa byose bitaraboneka.

Chance The Rapper na Kirsten bombi b’imyaka 30, batangaje bwa mbere gutandukana kwabo muri Mata. Icyo gihe, bombi bemeje ko bamaze imyaka ibiri batandukanye mbere yuko babitangaza.

Batangarije kandi abafana ko bateganya kurera abakobwa babo arobo, Kensli na Marli, bose hamwe.

Mu magambo ye, abahoze barashakanye bagize bati: “Nyuma y’igihe cyo gutandukana, twembi twageze ku cyemezo cyo gutandukana.” “Twaje kuri iki cyemezo mu bwumvikane kandi dushimira umwanya twamaranye. Imana yaduhaye imigisha y’abakobwa babiri beza tuzakomeza kurera hamwe. Turasaba imbabazi kandi twubaha mu gihe tugana iyi nzibacyuho. Murakoze.”

Chance na Kirsten bamenyanye kuva bakiri bato ariko batangira gukundana ku mugaragaro muri 2013. Nyuma y’urugendo rw’urukundo bakiriye umukobwa wabo wa mbere Kensli mu mwaka 2015.

Muri 2016, baratandukanye gusa ntibyaje gutinda kuko mu mwaka wakurikiyeho baje kongera gusubirana. 

Chance na Kirsten bashakanye muri 2019 bakira umukobwa wabo wa kabiri Marli muri uwo mwaka.

Umugore w’Umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yasabye gatanya yeruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *