Abanenze ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bahamagajwe
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Werurwe, abayobozi benshi banenze bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu ishyaka ry’abaturage riharanira iterambere (PPRD) risanzwe riyobowe Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamagajwe n’Umushinjacyaha wa gisirikare.
Mu bantu bahamagajwe harimo Visi-Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, Umunyamabanga Uhoraho w’iri shyaka, Ramazani Shadary, n’umwungirije, Ferdinand Kambere.
Ukurikije ubutumire bushobora gusomwa ku mbuga nkoranyambaga, barahamagarirwa kugira ibyo basobanurira ubutabera, nta yandi makuru arambuye.
Icyakora, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya minisiteri y’ubutabera, aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bakekwaho kuba bafitanye isano n’ihuriro rya AFC/M23.
Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, abayobozi bakuru b’iri shyaka bahamagajwe babujijwe kuva ku butaka bw’igihugu, kugeza babimenyeshejwe.
Ubu butumire bw’ubucamanza buje mu mu gihe umwuka wa politiki utoroshye hagati y’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi n’inteko ishinga amategeko.
Mu minsi mike ishize, Perezida Félix Tshisekedi na Minisitiri Jean-Pierre Bemba bashinje ku mugaragaro Joseph Kabila, umuyobozi wa PPRD, kuba ari bo bari inyuma y’ibitero by’inyeshyamba za M23 na AFC mu burasirazuba bwa DRC, ariko kandi banashinze umutwe w’inyeshyamba za Mobondo, ukorera muri Grand Bandundu.


