M23 yongeye gufata agace k’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru

Abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Santere ya Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bafashe Nyabiondo nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’umutwe wa APCLS ukorana n’ingabo za Leta ya RDC, kuva mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2025.

Umwe mu bayobozi bo muri Segiteri Osso-Banyungu iherereyemo iyi santere, Kipanda Biiri, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ati “M23 yafashe Nyabiondo kuva Saa Tanu, nyuma y’imirwano.”

Abaturage benshi bo muri Nyabiondo bahunze imirwano yahabereye, berekeza mu bice bitekanye byo mu burengerazuba birimo Kashebere.

Nyabiondo iri mu marembo ya Teritwari ya Walikale ifatwa nk’ibirindiro bikuru by’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya RDC nka NDC-R ya Guidon Shimiray Mwissa wiyita ‘Général’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *