UEFA Champions League: PSG yasezereye Liverpool, Bayern Munich, Barcelona na Inter Milan zigera muri ¼
Amakipe arimo FC Barcelona, Bayern Munich, Inter Milan na Paris Saint-Germain yigaranzuye Liverpool mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cya UEFA Champions League, yabimburiye andi kubona itike ya ¼.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ine ibanza mu yo kwishyura ya ⅛ cy’iri rushanwa ry’amakipe y’ibigugu i Burayi.
Umukino wari ukomeye kurusha indi ni uwahuje Liverpool yo mu Bwongereza yari yakiriye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bihurira ku kibuga cya Anfield.
Ubwo aya makipe yombi aheruka guhura, Liverpool yatsinze igitego 1-0, ariko na yo itwara amanota atatu yiyushye akuya nyuma yo gusatirwa bikomeye umukino wose.
Ku munota wa 12 gusa Ousmane Dembélé yari yamaze kwishyura igitego batsindiwe iwabo, ahasigaye iyi kipe ihumeka insigane iminota yose yari isigaye.
Ni iminota yihariwe na Liverpool dore ko ku kigero cyo hejuru umupira wakinirwaga mu kibuga cya PSG, ari na ko isatirwa cyane ariko Nuno Mendes, Marquinhos n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma, bakomeza kuba ibamba.
Igice cya mbere cyarangiye Liverpool itarabona igitego cyo kwishyura.
Mu igice cya kabiri Liverpool yagarukanye imbaraga zashoboraga no kubonekamo igitego ku munota wa 52, ubwo imbere y’izamu rya PSG haberaga akavuyo gakomeye, ndetse umupira ukajya no mu izamu, ariko karangira umusifuzi wo kuruhande akemeza ko habayeho kurarira.
Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ariko iminota 90 irinda irangira itarabona igitego, amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera yarangiye nta kinyuranyo kibayeho hajyaho umwanya wa penaliti.
Darwin Núñez na Curtis Jones bateye penaliti ya kabiri n’iya gatatu za Liverpool zikurwamo n’umunyezamu Donnarumma, ahita ahesha ikipe ye itike yo kujya muri ¼ cya UEFA Champions League.
Iy yari inshuro ya mbere PSG itsindira kuri Anfield mu mateka yayo, haba mu myaka itandatu ishize ubwo aya makipe yaherukaga kuhahurira, cyangwa mu 1970 ubwo zahuriraga mu irushanwa ryitwaga UEFA Winners’ Cup.
Andi makipe yageze muri ¼ ni Bayern Munich yatsinze Bayer Leverkusen ibitego 2-0, byiyongera kuri 3-0 byo mu mukino ubanza, iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0.
FC Barcelona yageze muri ¼, nyuma yo gutsinda Benfica muri Portugal ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku kinyuranyo cya 4-1. Ni ibitego byinjijwe na rutahizamu wayo Rapfinha uhagaze neza muri iyi minsi, ndetse na Lamine Yamal ukomeje gufasha iyi kipe cyane.
Inter Milan yo mu Butaliyani iheruka gutsindira Feyenoord iwayo mu Buholandi ibitego 2-0 mu mukino ubanza, yabonye indi ntsinzi ya 2-1, ibona itike ya ¼ ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1.
Indi mikino yo kwishyura ya 1/8 iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Lille vs Dortmund
Arsenal vs PSV
Aston Villa vs Club Brugge
Atletico Madrid vs Real Madrid


