U Burusiya bwasabwe guhagarika intambara na Ukraine
Amerika yatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire bemeranye ku byavuye mu biganiro byo guhagarika intambara bamazemo imyaka itatu na Ukraine.
Ni mu gihe itsinda ry’Abanyamerika, ku wa Gatatu ryerekeje i Moscou mu Burusiya mu biganiro bigamije amahoro nk’uko byatangajwe na Perezida Donald Trump.
Nyuma y’inama yabereye i Jeddah muri Saudi Arabia ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko Amerika ari yo isigaje kuganira n’u Burusiya kugira ngo bwemeze icyo cyifuzo cyo kuzana amahoro.
Ibiro bya Putin byatangaje ko amasezerano yo guhagarika imirwano binyuze ku murongo telefone hagati ya Vladimir Putin na Trump bishoboka.
Icyakora nubwo Trump atasobanuye abayobozi bagiye mu Burusiya abo ari bo, ushinzwe itanganzamakuru mu biro bye Karoline Leavitt, yabwiye abanyamakuru ko Umunyamabanga mu by’umutekano Mike Waltz yavuganye na mugenzi we w’u Burusiya.
Leavitt yagize ati: “Turasaba Abarusiya gushyira umukono ku masezerano. Ni ryo zingiro ryo kurangiza intambara.”
Umuvugizi w’ibiro bya Putin Dmitry Peskov, yatangaje ko barimo kwiga ku bijyanye no gihagarika intambara kandi ibizava mu biganiro bizagenda bitangazwa buhoro buhoro.
Trump yavuze ko mu gihe u Burusiya bwaba bwanze kubahiriza amahoro ashobora kubufatira ibihano bikomeye mu by’ubukungu kandi byababera bibi cyane.
Yagize ati: “Ibyo byaba ari bibi cyane ku Burusiya. Gusa sinshaka kubikora kuko ndashaka amahoro.”
Uruzinduko rw’Abanyamerika rwo ku wa Gatatu ruje mu gihe Perezida Putin yasuye Akarere ka Kursk kahoze ari aka Ukraine bwigaruriye mu mwaka ushize.