Burna Boy na Ayr Starr mu bahanzi banyuze amatwi ya Barack Obama wayoboye Amerika

Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika yashyize hanze urutonde rw’indirimbo zamunyuze kugeza muri iy’impeshyi y’umwaka 2023.

Nk’uko y’abigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rutonde rw’indirimbo 41 zirimo iz’abahanzi bakomoka ku mugabane w’Afurika babiri bakomoka mu gihugu cya Nigeria aribo Burna Boy na Ayr Starr gusa.

Si ubwa mbere Barack Obama agaragaje ko yagiye anyurwa n’indirimbo z’abahanzi bakomoka ku mugabane w’Afurika by’umwihariko aho nawe akomoka.

Ni indirimbo Barack Obama avuga ko atabura gucuranga mugihe cyose arikumva umuziki.

Indirimbo ‘Sittin’ on the Top of the world’ ya Burna Boy afatanije n’umuraperi w’umunyamerika 21Savage ndetse ni yitwa Sability y’umuhanzikazi Ayr Starr ni zimwe mu ndirimbo 41 zinyura amatwi y’uyu mugabo wabaye Perezida wa 44 wa Amerika.

Izindi ndirimbo dusanga kuri urwo rutonde harimo ‘California Love’ y’umuhanzi 2Pac Shakur ikaba yarasubiwemo na Drake afatanije Rouger Troutman ndetse n’indirimbo ‘Love & Hate’ ya Michael Kiwanuka imaze imyaka 7 igiye hanze.

Umuhanzi Burna Boy ukomoka muri Nigeria umwe mu banyura Barack Obama
Ayr Starr umukobwa ukomeje kubaka amateka mu muziki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *