Kigali: Umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we yarashwe na Polisi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu umukozi wo mu rugo witwa Niyonita Eric yishe mugenzi we Bampire Françoise amuteye icyuma mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro ariko nawe ntiyarusimbuka.

Amakuru y’ibanze avuga ko impamvu y’ubu bwicanyi yakoreye mugenzi we itaramenyekana. Gusa nyuma yo gukora ayo mahano, Niyonita yagize imyitwarire y’agasuzuguro, ashaka gutema buri wese wamwegereye, harimo n’inzego z’umutekano zari zije gutabara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko uyu musore yarwanyije abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kumufata, bituma polisi imurasa.

CIP Gahonzire yagize ati: “Yashakaga gutema buri wese umwegereye. Twatangije iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi.”

Polisi yatangaje ko amakuru arambuye kuri iki kibazo azatangazwa mu masaha ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *