Klyian Mbappé yakiriwe nk’umwami mu gihugu cya Cameroun aho Se akomoka
Uyu mukinnyi w’umufaransa ukina asatira izamu mu ikipe ya Paris-Saint Germain yakiriwe bidasanzwe mu gihugu cya Cameroun kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga, 2023.
Uru ni uruzinduko rwa mbere Mbappé akoze mu gihugu cyaho Se avuka, ibintu byashimishije benshi.
Amakuru avuga ko abantu bagera 400 aribo bari bateraniye ku kibuga cy’indege cya Yaoundé bategereje iki gihangange cyatangiye kuhagirira uruzinduko rw’iminsi itatu.

Muri urwo ruzinduko, ku wa gatanu, biteganyijwe ko Mbappé yiteguye gusura ishuri ry’abatumva n’abatabona. Iri shuri riherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Cameroun, aho amakuru yemeza ko iryo shuri ryaravuguruwe bitewe n’amafaranga yatanzwe n’urukundo rwa Kylian Mbappé ‘Inspired By KM’.

Nyuma yaho azakina umukino w’intoki wa Basketball.
Aha kandi iki cyamamare kizakinana umukino w’umupira w’amaguru n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri.
Ku wa gatandatu tariki 8 Nyakanga, azasura icyaro cya Se; umutoza w’umupira w’amaguru, Wilfried Mbappé.