Abantu 18 baguye mu mpanuka y’ubwato bashakaga kujya i Burayi

Abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abimukira, bava muri Afurika berekeza mu Burayi banyuze mu Nyanja ya Méditerranée nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Tunisia.

Izi nzego zatangaje ko zabashije kurokora abantu 612 mu bikorwa byatwaye igihe kinini, andi makuru akavuga ko hari ababuriwe irengero burundu.

Bagaragaje ko umubare munini w’aba bimukira wari uwa abagore n’abana, benshi bakaba bapfuye kubera ubukonje bwo mu mazi, abandi bananirwa gukomeza koga bituma babura imbaraga, bashiramo umwuka.

Amakuru y’ibanze yerekana ko ubwato aba bimukira bari barimo bwari buto ugereranyije n’umubare wabo, ndetse bukaba bwari bushaje, butagifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende.

Ibihugu bya Libya na Tunisia byabaye inzira ikoreshwa n’abimukira baturutse mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho benshi babikoresha bambuka mu bwato, kenshi ukunze gusanga butujuje ibisabwa kugira ngo bukore ingendo ndende zo mu nyanja.

Abantu 18 baguye mu mpanuka y’ubwato muri Tunisia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *