Ubushakashatsi bwagaragaje ko 60% by’abakize COVID-19 bahorana ingaruka z’imitekerereze y’Ubwonko

Abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda bavuga ko uwakize COVID-19, ishorobora kumusigira ingaruka z’imitekerereze y’ubwonko ndetse n’indwara z’ubuhumekero.

Bamwe mu bayikize bagikurikiranwa mu bitaro bya Nyarugenge, babwiye RBA ko yabasigiye ubumuga bagakangurira abandi gukomeza kuyirinda, umwe mu bayirwaye akaza kuyikira ariko ikamusigira ikibazo cy’ubuumekero yagize ati:

“Narayikize kuko uburibwe ntabwo nkibwumva ariko icyo nababwira ni ukudakenensa kuko COVID-19 iriho, urayikira ukaba negatife(udafite ubwandu) ariko ikagusigira ubusembwa.:”

Undi wayirwariye mu bitaro bya Nyarugenge akomeza avuga ko n’ubwo yayikize ariko yamusigiye ubumuga mu bihaha. Ati: “Naje meze nabi ariko bahita banyakira neza, bampa imiti ya COVID narinziko aha ntazahamara iminsi irenze itatu, ariko naje kugira ikibazo k’ibihaha kuko yari yaramaze kuncengeramo cyane arinayo mpamvu natangiye kugira imbaraga nkeya, COVID-19 n’indwara mbi cyane”.

Umuganga ushinzwe kwita ku barwayi b’indembe ba COVID-19  mu bitaro bya Nyarugenge Dr Uwimana Francois Xavier, avuga ko uko abantu batinda kwivuza hakiri kare ariko bashobora kwivuza bakayikira ariko ikabasigira ingaruka zishobora no kubaviramo kuhasiga ubuzima.

Ati: “Iyo waje kare tukakwitaho kare, hari abakira bagataha tukabitaho mu ngo zabo, ariko abo bidakunze twakoze ibishoboka byose mbese twageze ku ntwaro yacu ya nyuma twifashisha ariyo y’Imashini tubajyana ahandi bitewe nuko igihaha kiba cyangiritse, ariko iyo birenze kuri urwo rwego abakira baba ari bake”.

Umuyobozi ushinzwe imivurire ya COVID-19 mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC)

Dr Nkeshimana Menelas, Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bakize COVID-19 mu turere 3 bwagaragaje ko 60 ku ijana bakize iki cyorezo baba bafite ingaruka ku buzima bw’imitekerereze.

Yagize ati: “Harimo abo isiga yangije ibihaha bakaba bakenera Oxgene igihe kirekire niyo baba barakize abo usanga niyo bakize COVID-19 bakomeza ku guma mu bitaro ndetse rimwe na rimwe bikarangira bitabye Imana kuberako ibihaha biba byarangiritse byarajemo inkovu nkandi izo nkovu akenshi nti zisibama, ku ngaruka z’imitekerereze mu bushakashatsi twakoze abo twabashije kugeraho muri Nyarugenge,Kirehe na Rusizi,bwagaragaje ko 60% bahorana ibibazo by’imitekerereze ugasanga ahora yihebye, ugasanga ntasinzira cyangwa ahora ananiwe, ibi twabisanisha n’ubushakashatsi bwakozwe hanze buvuga ko nyuma ya COVID-19 ubwonko busazaho nk’imyaka icumi”.

Kuva muri Werurwe 2020, abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda barenga ibihumbi 18, muri bo abasaga ibihumbi 17 barakize mu gihe kimaze guhitana abagera kuri 261.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *