Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Mata 2025, nibwo hatangajwe inkuru y’incamugongo ko Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88.
Ni inkuru yatangajwe na Cardinal Kevin Farrell w’i Vatican, ko Papa Francis ukomoka muri Argentina wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yitabye Imana muri iki gitondo iwe i Casa Santa Marta muri Vatican nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze.
Bagize bati “Nshuti bavandimwe, turabamenyesha ko nyiri icyubahiro, umushumba wa Kiliziya Gatolika Francisco yitabye Imana ku isaha ya Saa Moya n’iminota 35 za mu gitondo. Aho umubiri we wahise usubizwa mu rugo i Roma.”
“Yatwigishije kubaho mu ndangagaciro z’Ubutumwa Bwiza n’ubudahemuka, ubutwari n’urukundo rusange, cyane cyane dushyigikira abakene n’abahejwe cyane.
Turashimira byimazeyo urugero rwe nk’umwigishwa nyawe w’Umwami Yesu, turashimira roho ya Papa Fransisiko ku bw’urukundo rutagira akagero rw’Imana imwe. “
Nyakwigendera wari Umwepiskopi w’i Roma akaba n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yabaye Papa mu mwaka 2013 nyuma yuko uwamubanjirije Benedigito wa XVI yari yeguye.
Kugeza ku rupfu rwe. Papa yari yarwanye n’indwara y’umusonga no guhumeka nabi. Nyuma y’iminsi 38 mu bitaro yaramazemo, yaherukaga kuva mu bitaro ku ya 23 Werurwe.




